Ruhango: Ishuri VTC Mpanda rikomeje kwigisha urubyiruko guhanga imirimo
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Mpanda(VTC Mpanga) ryo mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, ryatangije gahunda yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, ndetse n’abandi batagize amahirwe yo gukomeza amasomo yabo ngo bayasoze neza.
Iyo gahunda isanzwe iri mucyo Leta yise National Employment Program(NEP) igamije gufasha urubyiruko rutagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye ndetse n’abayarangije ariko batabashije gukomeza kwiga amashuri makuru na Kaminuza kwiga imyuga itandukanye izabafasha kwihangira imirimo bagaha n’abandi akazi.
Mu kiganiro Umuseke yagiranye n’umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumengiro ry’i Mpanda, Ndangamira Gilbert, yavuze ko iyi gahunda Leta yayishyizeho mu rwego rwo kugabanya ubushomeri bukunze kugaragara kuri bamwe mu rubyiruko bize amashami atabemerera kubona akazi vuba, ariko bagahugurwa mu gihe cy’iminsi mike mu bijyanye n’imyuga kugirango babashe kwihangira imirimo.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko umubare w’abanyeshuri barangije mu yandi mashami atari ay’imyuga ari benshi kandi bakaba aribo batinda kubona akazi.
Kuri we ngo iyi gahunda re izagabanya ubushomeri kubera ko ngo abazarangiza muri aya mashuri y’imyuga bazashyira ubumenyi bahawe mu bikorwa bityo akazi kakaboneka.
Yagize ati: “Urubyiruko rudafite akazi, ni rwinshi kandi ubu Leta irimo gushishikariza abanyeshuri kwiga amashuri y’imyuga kugira ngo bihangire imirimo, kandi mbona abize aya mashuri babona imirimo”
Iradukunda Jean Damascène yiga mu Ishami ry’ubwubatsi(Construction) avuga ko yize umwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri yisumbuye ariko aza kubura ubushobozi bwo gukomeza.
Nyuma ngo yamenye ko iriya porogaramu yatangijwe ahita afata icyemezo cyo kwiga umwuga w’ubwubatsi cyane cyane ko kwiga ari ubuntu.
Ngo igihe gito asigaranye ngo arangize, ubumenyi afite bushobora kumwemera kujya ku isoko ry’umurimo.
Umwe mu bakobwa biga iyi myuga witwa Uwimana Claudine avuga ko kwiga amashuri y’imyuga byabanje kumetera ipfunwe kubera ko bagenzi be bamusekaga bitwaje ko ngo umukobwa adashobora kurira igikwa ngo yubake kubera ko umwuga w’ubwubatsi akenshi wafatwaga nk’umwuga w’abagabo.
We yemeza ko izo nzitizi yazirenze kandi ngo iriya myumvire ishingiye ahanini ku bitekerezo bishaje.
Muri iri shuri ry’imyuga n’Ubumenyengiro ry’i Mpanda ryigwamo abanyeshuri barenga 300 muri bo 166 nibo bashyiriweho iyi porogaramu yo kwiga k’ubuntu.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Ruhango.
3 Comments
Ni byiza cyane!Amaboko yacu azubaka u Rwanda
Iri shuli ryateye imbere bikomeye twe tuhiga ntabwo aya mazu yari ahari ariko natwe ryatwigishije neza rwose ubu turitunze turakomeye pe
Umuyobozi akomereze ahoooo
Ariko ndabasaba gukora urugendo shuri mukareba urwego iri shuri rigezeho ruraishimishije cyane, twataye umwanya w’ubusa ngo turi kwiga Management nta kazi dufite hashize imyaka itanu turangije.
Comments are closed.