Digiqole ad

Uganda: Umudepite asanga Museveni ari nka Yesu Kristu

 Uganda: Umudepite asanga Museveni ari nka Yesu Kristu

Uyu mudepoite asanga Museveni ari Yesu waje kurokora abatuye Uganda

Ubwo yagezaga ijambo ku Bakristu bo mu gace ka Kigezi ku munsi w’ejo, uwungirije umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda witwa Jacob Oulanyah  yavuze ko President Museveni asanga ari nka Yesu Kristu umwana w’Imana wigomye aho yabaga mu ijuru akaza  gupfira ibyaha by’abanyabyaha ngo bazabone ‘ubuzima bw’iteka’.

Uyu mudepoite asanga Museveni ari Yesu waje kurokora abatuye Uganda
Jacob Oulanyah asanga Museveni ari Yesu waje kurokora abatuye Uganda

Abivuga hari mu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 80 Kiliziya ya The revival of Christianity in East Africa, yari imaze ishinzwe.

Oulanyah yavuze ko kugereranya Museveni na Yesu Kristu biterwa n’uko yaretse amadini yose akisanzura muri Uganda bityo abayarimo bakazabona ubuzima buhoraho.

Yagize ati:“ Hari igihe muri Uganda abantu babuzwaga gusenga cyangwa gusengera aho bashaka  ariko Museveni yaraje n’ishyaka rye NRM baha buri wese uburyo bwo gushyikirana n’Imana no kuyisenga ntawe uhutajwe.”

Yabasabye ko bakomeza kubera Museveni indahemuka bakamugira intwari yabo yabafashije gushyikirana n’Imana.

Oulanyah yongeyeho ati: “ Iyo twitegereje muri iki gihe ukuntu amadini atuma abantu bahinduka bakaba beza mu muryango w’abantu bitwereka ko mbere muri iki gihugu abantu bari bararenganyijwe, nta bwinyagamburiro kandi byagiraga ingaruka ku mutuzo w’abantu.”

Muri uriya muhango harimo abahagarariye u Rwanda na Kenya nk’uko Daily Monitor yabyanditse.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Hahaa ni uko bitangira ngo ni malariya! Uyu ko buri kwezi ahembwa koko iyi mitwe ni ngombwa?

  • museven ndamwemera cyane kandi yafashije abanyarwanda twabagayo gutahuka murwatubyaye yanafashije uganda kuva mubibazo ariko ntabwo akwiye kugereranywa numwana wimana umwe wikinege wacunguye isi yose ntanyunguyindi abifitemo

    museveni ahebwa buri kwezi uwo mugabo wabivuze imana imubabarire

  • Ni gute umuntu yubahuka Imana bigeza aha? cg ni impanga ya YEZU? HAHAHAHAHAHAHAHA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko abadepite bo mukarere kacu n’aharwayi bo mumutwe,basanze ntakindi bamarira rubanda bahitamo kujya birirwabasingiza abanyagitugu. Sha iyi nda mureba izahemuza benshi!!

  • Umenya koko LE SATANISME imaze kwogera muli aka Karere kacu. Abantu basigaye bubahuka bidasanzwe, Aliko lero, ni ay’ubusa Kristu Umwami azakomeza gutsinda.

  • Nta soni kweli!!!??? Kugereranya Yesu n’umuntu kweli!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish