Abantu miliyoni 47 babana n’uburwayi bwo mu bwonko bwitwa “Dementia”
Kuri uyu wa 25, abashakashatsi b’ i Londres mu Bwongereza basohoye icyegeranyo kigaragaza ko ku isi abantu bakabakaba miliyoni 47 babana n’uburwayi bwo mu bwonko bwitwa “Dementia” butuma umuntu yibasirwa n’ibibazo byo kwibagirwa.
Aba bashakashatsi bagaragaje ko mu mwaka wa 2009, ubu burwayi bwari bufitwe n’abantu miliyoni 35 bityo ko mu gihe hataboneka ubuvuzi bwihariye buri myaka 20 umubare w’abarwayi uzajya wikuba kabiri.
Aba bashakashatsi bo mu kigo “Alzheimer’s Disease International” bavuga ko 58% by’abafite ubu burwayi bwa “dementia” batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’uko Foxnews yabyanditse
Bavuga kandi ko muri 2050, kimwe cya kabiri cy’abantu bazaba bafite ubu burwayi bazaba batuye ku mugabane wa Asia.
Ubu burwayi bukunze kwibasira abantu bakuze cyangwa abahuye n’ibibazo byo gukomereka mu mutwe kubera impanuka cyangwa urugomo bikagera ku bwonko.
Bugaragazwa no kuba umuntu anyuzamo akagira imyitwarire nk’iy’umurwayi wo mu mutwe.
Impuguke zagaragaje ko igiciro cyo kuvura ubu burwayi bwa ‘dementia’ gishobora kugera kuri miliyari 1 y’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu.
Izi mpuguke zihamagarira za Guverinoma gushyiraho itegeko riboneye ryakorohereza abafite ubu burwayi kuvurwa n’ubwo kugeza ubu nta buvuzi bwihariye bwabwo buzwi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW