Musanze: Urubyiruko rusaba ko rwasonerwa imisoro yaba rwiyemezamirio banini
Ba rwiyemezamirimo bato biganjemo urubyiruko bo mu karere ka Musanze basabye abashinzwe ishoramari mu rwego rw’igihugu ko basonerwa cyangwa bakoroherezwa imisoro iremereye ubusanzwe isoreshwa ba rwiyemezamirimo bakuru, ibi ngo bikabafasha mu gutera imbere kwabo.
Uretse kuba basoreshwa imisoro iri ku rwego rubarenze, uru rubyiruko rwemeza ko rusoreshwa kandi imisoro iri hejuru ku bikoresho by’ibanze batumiza mu mahanga bityo bikadindiza imishinga yabo.
Basanga Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RSB, kibatererana kuko kitabagenera amahugurwa ku buziranenge bukenewe ku bikoresho bimwe na bimwe by’ibanze ahubwo ngo ikababera inzitizi kuko isaba ba rwiyemezamirimo bagitangira kuzuza nk’iby’abandi bamaze imyaka bakora.
Kuri bo ngo ibi bituma imishinga myinshi ipfa idateye kabiri kuko ngo iba itarahawe uburyo bwo gukura gahoro gahoro kugeza ibaye ubukombe.
Nshimyumuremyi Céphas, ni rwiyemezamirimo wabaye n’indashyikirwa muri 2014 kubera uruganda rw’amavuta n’amasabune akorwa mu bimera nyarwanda
Yagize ati: “Nk’ubu kugira ngo mbone isoko ry’ ibyo nkora binsaba kuzenguruka hirya no hino ngenda menyekanisha ubwiza bw’aya mavuta ariko ikibazo ni uko usanga nsabwa imisoro irenze ibyo mba ninjije.”
Yatanze urugero ku misoro basoreshwa ku mipaka ku bikoresho by’ibanze aho usanga rimwe na rimwe bakwa iruta isabwa ba rwiyemezamirimo ‘bakuru’.
Aha yongeraho ko byaba byiza kurushaho RSB igiye yegera ba rwiyemezamirimo bato kenshi ikabafasha kunoza ibyo bakora kugeza igihe baboneye ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa ngo babone ibyangombwa bya burundu by’ubuziranenge.
Ati: “Ba rwiyemezamirimo bato benshi bakorera mu bwihisho kubera gutinya ko bitaborohera kubona ibisabwa na kiriya kigo. Kuko Leta ari umubyeyi ureberera urubyiruko yagombye gushyiraho umurongo uhamye ufasha ba rwiyemezamirimo bato kubona ibyangombwa bibafasha kongerera agaciro ibyo bakora ku isoko”
Habamenshi Innocent nawe watangije uruganda rukora imitobe mu mbuto agira ati: “Iyo umuntu atangije amafaranga make nk’ibihumbi 100 yajya gutangira gusora agacibwa amafaranga nk’ayo abasanzwe bakora business, biba ari imbogamizi ku iterambere ry’urubyiruko rwifuza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.”
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert yavuze ko hari amahame ntakuka agenga imikorere agomba kubahirizwa ariko nawe yemera ko nk’urubyiruko ruba rukiyubaka, rukwiye gufashwa by’umwihariko.
Min Nsengimana ati: “Iyo umuntu akora akunguka aba agomba no gusora. Umwihariko w’urubyiruko natwe twawutekerejeho kugira ngo tuzaganire naryo turebere hamwe icyakorwa. Isi turimo n’iyo gupiganwa ariko urubyiruko tugomba kurwubakira ubushobozi.”
Uretse kuba urubyiruko ruhanga imirimo ruhura n’inzitizi zivuzwe haruguru, bituma 80% by’’imirimo mishya ihangwa buri mwaka ipfa idateye kabiri.
Kubera ubunararibonye buke 70% y’imishinga itangwa n’urubyiruko ntihabwa inguzanyo kuko za banki ziba zifite impungenge z’uko iriya mishinga yazahomba.
Placide RUKERA
UM– USEKE.RW