Museveni yasabye Raila Odinga kutivanga mu byerekeye ubucuruzi bw’isukari
Kuri uyu wa Gatanu ubwo Perezida Museveni yahaga abadepite bo mu Nteko ya EALA( East African Legislative Assembly) ijambo ku byerekeye amasezerano aherutse gusinyana na Uhuru Kenyatta uyobora Kenya yavuze ko Raila Odinga utavuga rumwe na Leta ya Kenya yakwirinda kwivanga mu bitamureba akirinda guta umwanya we.
Museveni yavuze ko abantu bose bazagerageza kurwanya ariya masezerano bazaba bagaragaje ubwenge buke.
Uyu mukuru w’igihugu yasabya bamwe mu badepite bo muri Kenya bari muri EALA banga isukari n’ibigori bya Uganda kwibuka ko Uganda yafashije Kenya mu by’ubukungu mu gihe kirekire.
Yagize ati: “ Isukari ya Uganda igomba kujya muri Kenya nk’uko Kenya nayo yohereza ibicuruzwa byayo muri Uganda nta nkomyi n’imwe.”
Museveni yabwiye abari bamuteze amatwi kubwo yafataga ubutegetsi muri 1986 ubukungu bwa Uganda bari bugeze aharindimuka ariko ubu ngo ‘yarabuvanye ibuzimu abushyira ibuntu’ nk’uko The Monitor yabyanditse.
Ati: “Ubu Uganda icuruza isukari, amata, inyama, n’ibindi…biragaragara ko yazutse.”
Mu byumweru bishize ubwo bariya bakuru b’ibihugu( Kenyatta na Museveni), Raila Odinga yavuze ko isoko rya Kenya rigiye kuzaho isukari itujuje ubuziranenge izagura make kandi ngo bizatuma abahinzi b’ibisheke bo muri Kenya bakora bahomba kuko bizacuruza ku giciro cyo hejuru bityo babure abakiliya.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Odinga asanzwe apinga gahunda zaba HE 3 K.
K AGUTA
K ENYATTA
K AGAME
haraburaho KABILA NA KURUNZIZA
Ibi M7 yavuze nukwivanga muri politiki yigihugu kigenga. Raila Odinga ibyo yavuze yabibwiye abanyakenya nabanyapolitiki ya Kenya.Niba harabagombaga kumusubiza M7 ntarimo.
Niba ibihugu bigize East African Community bifite ibibazo byo gucuruzanya hagati yabyo uwo muryango uzashoboka ute?
Comments are closed.