Ibiganiro hagati ya Koreya zombi byatangiye. Ingabo ziryamiye amajanja
Nyuma y’uko mu cyumweru gishize habaye kurasana hagati y’ibi bihugu byombi ubu ibiganiro bigamije kureba uko amahoro yagaruka biri kuba. Hagati aho ingabo zo ku mpande zombi zarimo kwambarira urugamba, zishyira intwaro ku mipaka.
Bijya gutangira Koreya ya ruguru yarakajwe n’uko Koreya ya ruguru yafashe indangurura majwi izishyira hafi y’umupaka wa Koreya ya ruguru itangira kuvuga ko Koreya ya ruguru nta demokarasi ibayo Koreya ya ruguru yararakaye irasa iy’epfo. Hadaciye kabiri Koreya y’epfo yahise yihimura nayo.
Kubera umujinya Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya ruguru yahise asaba abasirikare be kwambaraira urugamba kugira ngo barebe ko abo h’epfo bacisha make bakwanga bakarasana.
Umuvugizi wa Presidence ya Koreya y’epfo witwa Kyung-wook yavuze ko ibiganiro biri kuba ariko ntiyagira byinshi atangaza.
Igitangaje ni uko za ndangururamajwi zavanywe ku mupaka uyu munsi mbere gato y’uko ibiganiro bitangira.
Koreya y’epfo ihagarariwe na Kim Kwang-jin ushizwe ubujyanama mu by’umutekano na Hong Yong-pyo naho Koreya ya ruguru ihagarariwe na Hwang Pyong So na Kim Yang Gon.
Nubwo ibiganiro bikomeje, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru avuga ko igisirikre n’abaturage biteguye kurwana nabo h’epfo kugira ngo babereke ko bihitiyemo uburyo bwabo bwo kubaho, nta wundi ugomba kuza ubabwira uko babaho.’
Ambasaderi wa Koreya ya ruguru muri UN An Myong-Hun yaburiye umuryango mpuzamahanga ko igihugu cye kizarasa Koreya y’epfo niba idakurikije gasopo bayihaye.
Abakurikirana ibiganiro bo muri Koreya y’epfo bavuga ko ibiganiro babona nta kintu bizakugeraho cyatuma amahoro aboneka.
Umwarimu muri Kaminuza ya Dongguk Univeristy muri Seoul witwa Koh Yu-hwan avuga ko igihugu cye cyamaze kwiyemeza gukosora Koreya ya ruguru ngo kubera ubwibone bwayo.
Kimwe mu bintu abahanga bemeza ko biri butume nta kigerwaho muri ibi biganiro ngo ni ugusaba Pyongyang kwemera ko ariyo yateze mine ku mupaka yahitanye abasirikare ba Seoul.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nkiza abana abagore nkateranya inkorokoro z’agatuza.
Mujombane nababwira iki !!
icyo kigome cya koreya ya ruguru iyaba bakirasaga kikavaho icyo kigome gusa cyamaze abantu binzirakarengane,
Comments are closed.