Abanyarwanda 12 BAFUNGIYE mu Burundi mu buryo butazwi
Amb Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda mu Burundi yemereye The New Times ko hari abanyarwanda 30 baherutse gufatwa n’abantu bataramanyekana abo aribo n’icyo bari bagambiriye babajyana ahantu hataramenyekana kugeza ubu n’impamvu zabiteye.
Abo banyarwanda bari muri Bus mu murwa mukuru Bujumbura batembera nk’abandi bose.
Amb. Amandin Rugira yirinze kugira byinshi asobanura kuri iriya ngingo ariko avuga ko bagikurikirana neza ngo bamenye uko ibintu bihagaze.
Yagize ati: “Kuri uyu wa Gatandatu twanditse inyandiko mvugo irimo amazina 12 y’abanyarwanda bafunze muri burya buryo twabashije kumenya kugeza ubu. Turacyashaka andi mazina n’aho baherereye.”
Yavuze ko bari kuganira na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burudi kugira ngo bamenye uko ibintu biteye.
Mu Burundi ibintu byatangiye gucika guhera muri Mata uyu mwaka ubwo CNDD-FDD yemezaga ko Pierre Nkurunziza azarihagararira mu matora yabaye muri iyi Nyakanga arayatsinda.
Abatavuga rumwe nawe bamushinjaga ko yishe itegeko nshinga n’amasezerano yo guhagarika intambara no gusaranganya ubutegetsi muri 2005 yabereye Arusha, Tanzania.
Nkurunziza yarahiye kuri uyu wa Kane mu buryo butunguranye ku buryo uyu umuhango utigeze witabirwa n’umukuru w’igihugu n’umwe ndetse ngo n’abahagarariye ibihugu byabo babimenye mu gitondo cya kare umuhango uri bube sa tatu za mu gitondo.
Kuva iriya midugararo yatangira mu Rwanda hahungiye Abarundi barenga ibihumbi 70, abenshi bakaba bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.
Mu ijambo Nkurunziza yavuze ubwo yarahiraga yavuze ko azarinda imipaka y’igihugu cye kandi ngo uzateza intambara ku gihugu cye yaba aturutse imbere cyangwa inyuma y’imipaka, bizamugaruka.
UM– USEKE.RW
33 Comments
Bajyagayo kureba iki? niba u Rwanda ruvuga ko mu burundi byacitse, sinunva ukuntu abanyagihugu barwo bajya i Burundi. Wakwakira impunzi z’abarundi uvuga ko bashize, hanyuma abaturage bawe bakajyayo?? ahubwo se Ambassadeur we aracyariyo gukorayo iki??
KAGABO we,iyo si imvugo. Wari ukwiye gutanga igitekerezo cyubaka. Ese wifuza ko abanyarwanda basezera i Burundi,Ambassade igafungwa,imipaka igafungwa……non non tu es vraiment sans idee.
Petero yararakaye,
Ubufindo mu biyaga bigari. Abarundi bahamagarirwa kuza mu nkambi ya Mahama, abanyarwanda bagafata coaster bakajya mu bukerarugendo i Burundi.
Wowe kagabo banza usonanukirwe inshingano z”Ambassader izo arizo nimpamvu ibihugu bigira zambassade mubindi nuburenganzira bwazo mubindi bihugu no muri somalia zirahari kandi zirakora akazi kazo neza ariho ibisasu nababyitegaho byirirwa biturika. Naho ibyuko abanyarwanda batagombye kuba muburundi ahubwo uburundi bwakabyishimiye nkabaturanyi kuba tugenderana kuko dufatana mumugongo muri byinshi umunsi kuwundi. Burya umuturanyi acika iwawe nyuma kumunota wanyuma yabandi bose baturutse kure kubo mudahana imbibi. icyogihe bibabyazambiye kimwe. ubworero niba abarundi batangiye guhindukirana abaturanyi babo aribo abanyarwanda ubwo mumenyeko ubwo abarundi batangiye kwanduranya.
Ubwo batangiye gushaka uwo begerekaho amafuti bamazemo iminsi barashaka gusukura amazina yabo nyuma yamatora. Abanyarwanda dukunda amahoro tukanayatanga. Barundi mwikwanduranya kubaturanyi banyu kuko nibo musangira byose.
Turashishikariza abanyarwanda kwirinda kujya mu Burundi kereka abafise izindi gahunda zihariye.Ubwo Nibabafata bakabamesa Imana izabakire mubayo.
Hhhh,bagiye gutembera,mugihugu kidafite,umutekano.babafate,bababaze,icyobaribagiye gukorayo.
Erega mwese mwemeje ko bari <>???!!! Hoya. Musome iriya nkuru neza. Ambasaderi ngo yaravuze ngo: <>. Ubu se koko dufate Uburundi nk’akarwa kari kugurumana ku buryo urenze inkombe aba azi neza ko atazakugaruka? Hoya. Hoya rwose. Mwihimbira umuyobozi ibyo atavuze. Gusa Uburundi buyobowe na NKURU…ntabwo hakiri ahantu ho gutemberera noneho niba batangiye kwadukira n’abanyamahanga babitiranya n’abanzi babo. N’abariyo wamugani bashatse bataha vubavuba nabo bataratabwa muri yombi kuko birasa nk’aho ariyo maherezo. Kuriya niko batangira ubushotoranyi. tanzaniya yashakishije aho yahurira n’Inkotanyi kumuriro yarahabuze. Aliko uko ndeba ibintu byifashe ubu, nitutareba neza NKURU…arahuriza Inkotanyi n’Ingabo za Tanzaniya mugihuku cye rwose aho bukera. UBWO NINDE UZAHOMBA RA????!!!! Munsubize.
Hazahomba Burundi tuzakiriza ho umuliro isanzwe yarazambye.
Hahombe TZ yibeshyera ubuhanga mu ntambara nyamara imaze imyaka itagira ingano ititoza !!!
Itsinzi icyurwe i Rwanda nizamarere zihora umurava ikinyabupfura aho rukomeye hose kw’isi.
RDF oyeeee
RPF oyeeeeeeeee
Byatangiriye muri Kongo ngo ni abanyamulenge na M23, abagabo n’abasore barahatikiriye karahava, hakurikiraho Tanzania, abanyarwanda bari bafite imibereho barirukanwa ubu babayeho mu nzara ubushomeri mu nkambi mu gihugu, none ni Uburundi aho abanyarwanda bafungwa mu makasho ijoro n’amanywa. Mwa banyarwanda mwe, nyamara dufite ikibazo.
Ese wa mugani, iby’abakongomani bavuga ikinyarwanda byacwekereye hehe? yewe yewe karahanyuze pe
Eeeee!!!!!! Ngo “byacwekereye hehe?” ngo “yeweyewe?”
Ndumiwe noneho. Ubwo uratekereza kimwe n’abahezanguni b’abacongomani ko abatutsi bose bagomba kuba mu Rwanda, ko ariho iwabo Congo atari iwabo se???!!! Wigeze se ubona imodoka za LONI zishoreranye zicyura Impunzi z’abanyekongo iwabo se? urumva se Urwanda ruzakomeza kubireka kuriya se? Izi nkambi ziri hano iwacu se z’abantu bamerewe nabi kuriya wowe wiyita Ruzibiza urabona bishimishije? Kuki muri muri iki gihugu cy’Urwanda n’abari mumahabga batifuriza n’amahoro???!!! Iyo bariya bavuga Ikinyarwanda (reka ndeke kuvuga abatutsi da)bicywaga urwgashinyaguro babahinda ngo “bajye iwabo mu Rwanda” byaragushimishaga? Mwagabanyije ubuhezanguni ko ntacyo buzabamarira koko. Ubwo abanyarwanda bafungiye mu Burundi ahantu hatazwi byahangayikishije na Minisitiri Mushikiwabo wowe urabona bigushimishije koko??? Ubwo umunsi bazafungira Mamawawe ahantu hatazwi mukindi gihugu bizagushimisha? Mvuze ibi kuko abakera baciye umugani ngo “URUCIRA SO RUGATWARA NYOKO” Siko bigenda sekenshi ra? Nimunsubize.
Ikivazo ugifite wenyine wowe ukora analyse macuri.
icyo uburundi bushaka sinkizi, ubu se koko burashaka ko turwana? bazabaze za zimbabwe , rdc, ,…. bose twakubitiye kongo ari mu gihugu kigari ndetse ibyo twanatsinze binafatika nkanswe uburundi, niba bashaka amahoro turi kumwe ariko nibashaka n’intambara bamenye ko naho turiyo. aba bo ntibambabaje
Nta ntambara abanyarwanda dushaka niba uyishaka uzayisange iyo iri kwa boko haram cyangwa za koreya nahandi.
kandi buriya Uburundi buzi ngo bugizemo akenge ye, ubu se gufunga abanyarwanda 30 twe ducumbikiye impunzi zabo ibihumbi bazi ko twe twabuze amagereza? yewe pita we uri umukinnyi wa cinema gusa
Bafunze abakekwaho guhungabanya umudendezo w’u Burundi.Nkwibutseko hamaze kugabwa ibitero bibiri kandi byose biva mu Rwanda.u rwanda rukaba rucumbikiye benshi mushatse guhirika Nkurunziza bakora Coup d’etat.
Ariko iyo umunyarwanda muzima yihandagaza akandika hano ku rubuga ngo twaratsinze muri Congo ngo twatsinze Angola na Zimbabwe n’ibindi bihugu aba yita iki uko gutsinda? Ngaho nagende ajye gutura aho hose yigaruriye maze ibibazo igihugu cyacu gifite birangire. Ubwo se umucongomani, umuzimbambwe, umunyangola bamwumvise ntibamwita umusazi. Guhora murata intambara nibyo biduteza amakuba twananiwe kwivanamo. Ndemeza neza ko atari umuco w’abanyarwanda.
Naba nawe. Ureke abapfa kuvuga gusa.
Rwabugili yari Umurundi cyangwa Umutanzaniya se??!! Ahubwo ntidukunda intambara. Bivuge neza uti”URWNDA NTIRUTERWA RURATERA” Ibi nabyo ni Gitera Alpha wabivuze mu myaka ya za 400 nyuma ya Yesu ra??!!! Ahubwo Urwanda rurihangana, rukitonda, rugashyira mu gaciro, rukinginga…byananirana wamugani w’uwo Alpha; RUKIRWANAHO. Nibyo NKURU…yaba akeneye ubungubu se??? Ko abanyekongo twari tubafite bituriye banaza gutembera mu Rwanda no muri za 1997-2001 tunarimo kurwana na Congo noneho kumugaragaro. Hari Umunyecongo n’umwe wigeze arbwa urwara ngo Igihugu cye kiri mu ntambara n’icyacu??? Nkanswe abo nawe wemeza ko ari Abarundi birwaniraga. Ubwo se ko Inkotanyi zarwanye ziturutse Uganda kumugaragaro mu Rwanda badukiye Abaganda bose barabafunga???? Reka-reka jya umenya ikiri inyuma ya NKURU…n’abandi nka bariya.
njye mbona abarundi ibibazo bafite byarabacanze mu mitwe. bafite ibibazo balitera ibindi. abarundi baragowe kuyoborwa nabantu batekereza kuliya nicyibazo . icyonzicyo . nimba bashaka intambara bazayibona. itali yacyinamico yabo bahoramo.
Ariko abanyarwanda mwagiye mureka kwiyenza no kwiyemera. Nyamara burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe. Abantu bagiye gutemberera i Burundi iyo bajya mu birunga ra!
Wowe Gakuru, igitekerezo cyawe kirafutamye. U Rwanda ntabwo ari prison ngo tubuze abanyarwanda gutembera. Ariko, U Rwanda rufite inshingano zo kumenya uko abaturage barwo bafashwe hanze y’igihugu. Ntabwo tugomba kwemerera uwo ariwe wese ngo ahutaze abanyarwanda nta mpamvu. Ako niko gaciro kacu, tugomba guhagararaho! Ntabwo turi agahugu, turi igihugu cyifashe!
Ugiye mu kindi gihugu aba yagiye nyine. Umutekano we uzabazwa bene icyo gihugu kuko nacyo gifite abashinzwe umutekano. Ntabwo u Rwanda ari UN y’Afurika, sinzi uwababeshye. Hari abafashwe kuko bahungabanyije umutekano w’u Burundi, si abanyarwanda bose bafashwe, kandi sibo gusa. Mwihangane amaperereza arangire.
wowe wiyise Gitera Alpha,jya utekereza mbere yo kuvuga.kuki wishimira intambara zahise kandi zaradutwaye abavandimwe abandi bakaba bafite ubumuga(kajorites), ubundi intambara wifuriza abantu ufite cg uzabonamo nyungu k?i.mbese byibuze wigeze uganira cg usurra abo izo ntambara zakozeho?ahhaaaaa!!!!
Nushaka kunenya tanzania uzobaze abagande, ubaze ejo bundi abari bariyise m23 umuriro yabokeje bagatungwa nayo bameze.ndetse kugira barokoke bambura uniform.ndasubiza kayiranga. Gushika ubu ndibaza ko I burundi hari abanya rda benshi bahatuye knd atakibazo bafise abo bafshwe kybwimpamvu. Nimba habaye ibitero bibiri biturutse I rwanda, wewe wumva mwiki?
Ahhhhhhhh!!!!!!! Burya ntanamateka(History)muba munazi. Uganda ya AMIN DADA niba ariyo uvuga yari imaze kumera nka Burundi ya NKURU…; – Aho ba Museveni, ba Fred Rwigema, ba….b’abanyarwanda aribo bari ba Commanders b’iriya ntambara. Tanzaniya yitiriwe iriya ntambara ariko yari iya Africa yose kubera ko Africa yari yaramwanze yose kumugaragaro. Mbese nawe iyo yajyaga kurahira yishyizeho nka kuriya kwa NKURU…. ntamuperezida n’umwe w’Afrika wahakandagiraga. Congo na M23 naho byabaye kuriya: harimo Afrika y’Epfo, Angola, Malawi, ….Mbese SADEC yose. Ubwo se urashaka kwitiranya Urwanda na M23???!!! Hoya. Sigaho na bagenzi bawe mubyumva kimwe bataguseka bakagezaho bazana amarira mu maso.
Ariko aba bose mukunda intambara mwaba muzi kurwana nibura? Cyangwa ni ugushyushya imitwe gusa? Nta cyiza kiba mu ntambara, burya umuntu ayijyamo ari uko nta bundi buryo busigaye. Reka dusabire abarundi amahoro n’abayobozi babo gushyira mu gaciro.
Nibe nawe sha. Uvuze nk’Abagabo rwose.
nyamara ngo ise wa Nkurunziza yishwe anizwe none ngo Nkurunziza nako Nkurumbi…ngo ari mu migambi ngo yo kwihorera….yica benewabo wabishe SE?????
Rusagara uvuze neza cyane; U RWANDA nigihugu si agahugu. Kandi nkuko HE abivuga agaciro tugahabwa nigihugu nkumubyeyi watubyaye, bivuze yuko umunyarwanda wese aho yaba ari ho hose, mbere yo kugira icyo abazwa, byakamenyeshejwe umubyeyi we ariwe RWANDA.Nibyo byateye ISRAEL gutera UGANDA ikabohora abantu bayo basaga 250 IDI AMIN yari yafashe ntampanvu atanze !!!.Kuva icyo gihe umwisiraheli aho ari hose, iyo ugiye kugira icyo umubaza ubanza gutekereza kuri nyina umubyara (ISRAEL), kuko ari umubyeyi urengera abana be. Ndakeka rero ko u RWANDA narwo ariko bimeze, nkaba nasaba yuko byanarushaho, igihe kirageze ngo buri munyarwanda aterwe ishema no kuba we….burya sibuno.
Imana iturinde kandi iride nabaturanyi ba barundi
Comments are closed.