Digiqole ad

MINISPOC iributsa abakozi ko gukora siporo ari gahunda ya Leta

 MINISPOC iributsa abakozi ko gukora siporo ari gahunda ya Leta

Abaturage ba Nyaruguru mu rugendo rwo gukora Siporo

Kuri uyu wa Gatanu mu gikorwa cya siporo kuri bose cyateguwe na Minisiteri y’umuco na Siporo cyabereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo,uwari uhagarariye iyi minisiteri, Emmanuel Bugingo yasabye abakozi b’Akarere ka Nyaruguru by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange  gukomeza gukora Siporo kubera akamaro ibafitiye kandi  ko ari gahunda ya Leta.

Abaturage ba Nyaruguru mu rugendo rwo gukora Siporo
Abaturage ba Nyaruguru mu rugendo rwo gukora Siporo

Iyi gahunda  yitabiriwe kandi na Munyanziza Gervais ushinzwe gahunda y’imikino kuri bose ku rwego rw’igihugu.

Nyuma yo kwiruka ibilometero bitanu no  kunanurira imitsi ku kibuga cy’akarere ka Nyaruguru, abitabiriye iyi siporo batari bake bahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa.

Emmanuel Bugingo yabwiye abatuye Nyaruguru ko siporo ari ingenzi ku buzima kandi ko igomba gushyirwa mu bitekerezwaho mbere mu bikenewe mu karere.

Ati:  “Ni ukuri siporo irenze ibyo mwe mukeka. Reba amafaranga dutakaza mu gushishikariza abantu kwirinda indwara. reba ayo dutakaza mu kwita ku bibazo by’abazahajwe n’uburwayi butandukanye. ariko byaba bitangaje mubaye mutazi ko Siporo ifite ubushobozi bwo kugabanya indwara zugarije abantu.”

Umuseke washatse kumenya icyo akarere ka Nyaruguru gakora ngo gateze imbere imikino cyane cyane ko nta kipe n’imwe bari gutegura mu mikino yose, umunyamabanga nshingwabikorwa mu karere ka Nyaruguru, Egide Kayitasire  avuga ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bateze imbere imbere imikino izatuma abakiri bato bo mu mashuri abanza batera imbere mu mikiko itandukanye.

Amakuru Umuseke ukesha Egide Kayitasire wo muri  MINISPOC  avuga ko bamaze kurangiza inyigo ya stade y’umupira w’amaguru, izaba ifite ibibuga bya Volleyball na Basket ikazubakwa muri aka karere.

Bitaganyijwe ko iyi stade izarangira muri 2018.

Ibiro by'akarere ka Nyaruguru
Ibiro by’akarere ka Nyaruguru

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Aba se n’abaturage cyangwa nabangavu n’ingimbi?Murananiwe, mutange imihoho muri 2017.

  • @ Karamata: Ingimbi n’abangavu si abaturage se ? Ahubwo abakuri hafi nibagufashe bakugeze ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe. Babwire abaganga ko wasaze uvuga 2017 ku bintu byose harimo na sport.

  • Inshingano yo kugeza sporo y’urwanda kurwego mpuza mahanganga ko yatunaniye se,nyine nuguhiga noneho ibyo tuzashobora

  • Jeannot, ariko sport ivugwa hano si ya yindi izana imidari ku rwego rw’isi ahubwo ni imwe umuntu wese utarwaye ashobora kandi akwiye gukora kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.

  • nababwiriki ?mwananiwe guteza imbere i mikino iteza imbere igihugu ikanagiha ishema none muriruka mu giturage ngo siporo kuri bose…reb aiyo foto iri haruguru ntanumwe ufite forme y’umuntu ukora imyitozo , n’abnatu wagira ngo siporo yabo niyayindi yo kuvoma mu marib ano gutashya mu amshyamba cyngwa kuragira inka, Bugingo Emmanuel nawe ndemeza ko abashihsikariza ibyo atazi, ni babanze bubake inzego z’amshyirahamwe ya siporo zigire umurongo mwiza umwe kandi bazishyigikire kimwe bo kuvangura ngo Foot cg amagare ,…kubera impamvu zo gucinya inkoro, hnayuma niubarangiza birind ekwivanga mu miyoborere yayo mashyirahamwe , bajye bakurikirana ishyirwa mubikorwa , ahandi siporo iza terimbere, bakorane kandi n’inzego zibanze zisabwa gutegura ibibuga by’imikino mu ma quartier abantu batuyemo

Comments are closed.

en_USEnglish