Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe Mudasobwa ngo bazihangire umurimo
Mu gikorwa cyabereye muri Sportsview Hotel, i Remera abafite ubumuga barangiije za Kaminuza bahawe mudasobwa zo kubafasha kuzakomeza kwiyibutsa amasomo yabo no gukora ubushakashatsi ndetse bakaba banaziheraho bihangira imirimo.
Abahawe ziriya mashini babwiye Umuseke ko kiriya gikorwa kizabagirira akamaro kandi ngo bazazikoresha neza kuko bazi akamaro kazo nk’abantu barangije Kaminuza.
Abafashe ijambo bavuze ko uretse no guhabwa izi mudasobwa, NCPD hamwe n’abafatanyabikorwa bahuguye abafite ubumuga bwo kutabona mu budozi no gukora indi myuga.
Kimwe mu bibazo bahuye nabyo nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa muri NCPD Emmanuel Ndayisaba yavuze ko hari ibigo byigisha imyuga byubatse mu buryo butorohereza abafite ubumuga kubasha kwiga neza.
Gusa ngo hari ibigo bimwe na bimwe byagerageje gutunganya utuyira dufasha abafite ubumuga bwo kutabona kubasha kugenda neza uko bishoboka ndetse no kwiga.
Ndayisaba yasabye abahawe mudasobwa kuzaifata neza bakazikoresha icyo baziherewe, abihanangiriza kutazazigurisha.
Kubera ko muri za mudasobwa zisanzwe nta bushobozi bubamo bwo gutanga ijwi risoma ibyanditse ku rukuta rwa mudasobwa ngo uyokoresha aryumve, muri mudasobwa zatanzwe hashyizwemo program bita jaws zizatuma abatabona bumva ibyo banditse cyangwa ibyanditswe n’abandi.
Buri mudasobwa ifite agaciro k’ibihumbi 600 , aya mafaranga akaba yarabonetse ku bufatanye bwa UNESCO na NCPD.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW