Digiqole ad

Abarundi baba hanze bahuriye Bruxelles baganira ku bibazo biri iwabo

 Abarundi baba hanze bahuriye Bruxelles baganira ku bibazo biri iwabo

Willy Nyamitwe uhagaze imbere yashimye ko baganiriye ku bibazo hamwe na bagenzi babo

Abarundi baba mu bihugu by’Uburayi bari mu biganiro mu murwa mukuru w’Ububiligi aho bari kuganira ku cyakorwa ngo igihugu gitekane nyuma y’imvururu zimaze iminsi zihavugwa.

Willy Nyamitwe uhagaze imbere yashimye ko baganiriye ku bibazo hamwe na bagenzi babo
Willy Nyamitwe uhagaze imbere yashimye ko baganiriye ku bibazo hamwe na bagenzi babo

Willy Nyamitwe ushinzwe itangazamakuru mu biro by’Umukuru w’igihugu yashimiye abari muri ibi biganiro kuko ngo bigaragaza intambwe nziza yo kwikemurira ibibazo.

N’ubwo bari mu biganiro mu Bubiligi, mu Burundi ho ishyamba si ryeru  kuko hamaze iminsi havugwa ubwicanyi bwa hato na hato.

Kuri uyu wa kane ubwo Perezida Nkurunziza yarahiriraga kuyobora u Burundi yavuze ko igihe kigeze ngo Abarundi bagire amahoro arambye kandi abasezeranya kuzabarindira umutekano mu buryo bwose.

Ikiganiro bagiranye kigamije kungurana ibitekerezo ku kuntu ibibazo byakemuka
Ikiganiro bagiranye kigamije kungurana ibitekerezo ku kuntu ibibazo byakemuka

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Abarundi bateye intambwe igaragara aho bahura, abatutsi nabahutu bakaganira naho twebwe abahutu baganira ukwabo, abatutsi nabo bakaganira ukwabo.Ngubwo bwa bumwe nubwiyunge turirimba buri munsi.

  • Kuva na kera na kare abarundi baturushije kuvugisha ukuri ku bibazo by’amoko. Mu Rwanda ho turacyari ba nyamujya iyo bijya ku kibazo cy’amoko. Ubu Kagame aramutse avuyeho wasanga bamwe bikoreye ibiseke byuzuye ubusabe bw’uko Kagame yakomeza gutegeka aribo baba aba mbere mu kumutera ishoti.

    • Izo tuzamukubita ntazazikira naho yazajya mwijuru sha turalibitse urazi akali mu mitima

      • Sawuli,ababakubise turacyahari kandi twaranabyaye sha,ubu muzakubitwa nabo twabyaye!!!!!

  • muzamugira mute se? nimutuze

  • abarundi njye baranyica cyane, wowe uvuga ngo bateye imbere. haaaaaa bakajya gukorera inama hanze, aho kujya kuyikorera iwabo. umva ko baba hanze nyine.hanze ni hanze.

    • none izo rwanda day zanyu zibera mu gihugu?

  • Carine wee ufite ibitekerezo bishajeee…Abanyarwanda aho bafeze ntiwabasubizinyumaa…umugabo wahagaritse genocide ntacyo wamunganya kandi amagambo yawe ntashobora kuducintege twe nkabanyarwandaaa

  • None ko ya kubajije aho rda day zibera wumva bihuye nivyo wamusubije?je mbona nta nyuma nimbere yavuze….

  • Uwo muvuga wahagaritse Genocide ariko harya ubundi buriya yayihagaritse wenyine ra?!Abanyarwanda turashecyeje.

  • Sibwo bwa mbere bagiranye ibiganiro rwose! Naho abavuga amoko! Nabo muba rundi baba hanze hari aba dashigikiye amoko, mwashyize imbere! Rwanda day ni iyabanyarwanda muri rusange! Ntakuvuga abahutu naba tutsi gusa…

Comments are closed.

en_USEnglish