Digiqole ad

Koreya zombi zakozanyijeho

 Koreya zombi zakozanyijeho

Ibi bihugu bigora birebana ay’ingwe

Koreya y’epfo yatangaje ko yarashe kuri Koreya ya ruguru mu rwego rwo kwihimura kuko nabo barashweho n’imbunda zo  mu bwoko bwa MM155, nyuma zo muri Koreya ya ruguru ku mupaka bihuriyeho. Koreya  y’epfo ntiyatindiganije kuko nayo yahise irasayo ikoresheje imbunda zo mu bwoko bwa MM 155 yerekeza aho ibisasu byaturutse.

Ibi bihugu bigora birebana ay'ingwe
Ibi bihugu bigora birebana ay’ingwe

Ubu inama y’umutekano ya Koreya y’epfo yahise iterana igitaraganya yiga kucyo yakora kuri ubu bushotoranyi.

Guverinoma ya Koreya y’epfo yategetse ko abantu batuye mu gace kabereyemo imirwano ko baba bimukiye mu bindi bice kuko bakeka ko urugamba rushobora gukomeza.

Iri rasana ryabaye mu masaha ya saa 6:00 z’umugoroba ku isaha ngenga masaha ya GMT  ku mupaka ibyo bihugu bihuriyeho.

Uretse ko kuva ibihugu byagabanywamo kabiri muri umupaka urinzwe cyane ku mpande zombi aho buri ruhande umwe ahora aryamiye amajanja yikanga ko mugenzi we yamuca murihumye.

Kugeza ubu nta mubare w’abantu baguye muri iriya mirwano cyangwa se ibyangijwe urajya ku mugaragaro.

Ibitangazamakuru n’abasenguzi bavuga ko ubu bushotoranyi bwa Koreya ya ruguru bwabaye mu rwego rwo kwihimura kuri Koreya y’epfo ku byuma by’indangurura majwi byaciye kuri uwo mupaka ibyo bihugu bihuriyeho.

Izi ndangururamajwi zacishijwe kuri uwo mupaka bahuriyeyo zivuga k’uburyo burangurura basingiza Demokarasi bananenga ubushotoranyi bwa Koreya ya Ruguru.

Si ubwa mbere kandi ibintu byo kurasana kuri urwo rubibi bibaye kuko izi Koreya zombi zihora zirebana ay’ingwe kuva ibi bihugu byombi byava mu ntambara yabihuje yo muri 1950-1953.

Ubuyobozi bwa Koreya y’epfo bwatangaje ko abaturage bagera kuri 80 bimuwe mu gace ka Yeoncheon nk’uko BBC ibivuga.

Bukaba bwavuze ko bwanategetse abandi baturage bari hafi yaho kuguma ahantu hari umutekano.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni danger!

  • Imana itabare

  • Bo se barapfa iki koko? Mureke ibyahanuwe bisohore nta kundi.

Comments are closed.

en_USEnglish