Rubavu: Imiryango 9 muri 24 y’abirukanywe Tanzania yahunze inzara
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa mu karere ka Rubavu baratangaza ko ibibazo by’imibereho bimaze gutuma imiryango icyenda muri 24 yatujwe i Rubavu ubu yataye amazu yubakiwe igatorongera ahataramenyekana kubera guhunga imibereho mibi n’inzara. Ubuyobozi buvuga ko iki ari ikibazo cy’imyumvire n’ubunebwe kuko muri iyi miryango hari iyatangiye imishinga ibyara inyugu ubu yibeshejeho.
Bamwe muri iyi miryango bavuga ko bitaboroheye kwiteza imbere kuko ntacyo guheraho bafite ndetse n’inkunga y’ingoboka ya VUP bahabwa ngo uretse kuba nkeya ntanicyo kuyunganira kuko nta sambu ngo bahinge kandi no kubona ibiraka bibakomereye.
Erisa Zirimwabagabo umwe muri aba baturage agira ati:”Uretse kuba ari make, amafaranga ya VUP bitinze twarakennye. Nonese ko ntahandi hantu dufite twakura bitewe n’uko no kubona akazi hano dutuye ni intambara, umuntu ashobora no kumara icyumweru yirukanka ariko atahira aho.”
We ngo yumva VUP bahabwa ku kwezi yahurizwa hamwe bakabaha iy’umwaka wose kugira ngo batangire udushinga duciriritse twabateza imbere kuko ngo kubona isambu yo guhinga byo bitabashobokeye.
Agnes Mukamungu umwe mu babyeyi batuye uyu mudugudu bubakiwe ati “Hano nta kintu na kimwe waheraho. Nawe se ko n’aya mazu ntabyangombwa bya burundu byayo tugira byibura ngo twisabire n’inguzanyo mu ma banki ngo tugerageze ubucuruzi.”
Impamvu z’imibereho mibi n’inzara ngo nizo zatumye iyi miryango igera ku icyenda isohoka muri aya mazu ikagenda ikajya gushakisha ahandi.
Marie Grace Uwampayizina umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage anenga aba baturage umurava muke akemeza ko hari uburyo bagenewe bwo kubona inguzanyo ahubwo ko bagiye kububasobanurira abatarabwumva.
Ati:”Ntabwo bari bumva ko hari icyo bagomba kwikorera kimwe n’abandi kuko bo bacyumva ko ikintu cyose bagomba kugihabwa.
Hari bagenzi babo bakoze imishinga mito bahabwa inguzanyo kandi ubu bafite uko babayeho kuko inyungu ari amafaranga 2% gusa ku mwaka. Tugiye kubegera kugira ngo tubahe amakuru bityo babukoreshe.”
Ahakana ibyo guhindura uburyo bagezwaho inkunga y’ingoboka ya VUP ngo kuko ari gahunda ifite amabwiriza kandi ahuriweho n’uturere twose mu gihugu.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko nkuyu muyobozi abeshya abaturage ayobora ngobigende bite ngo ntibashaka gukora ntasoni
Comments are closed.