Umuhanda w’i Kigali mu mujyi ugiye kugirwa uw’abanyamaguru gusa
Hari amakuru yemeza ko umuhanda uva kuri ‘feux rouge’ z’imbere y’inyubako ya Centenary House ugaca hagati ya Banki ya Kigali n’inyubako nshya ikoreramo Umujyi wa Kigali kugera kuri ‘feux rouge’ zo kuri Ecole Belge utazongera kunyuramo n’imodoka ahubwo ugiye kuba uw’abanyamaguru gusa. Umujyi wa Kigali uvuga ko aya makuru ariyo ariko utarayatangaho ibirenze ibyo.
Ibi ngo bijyanye n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali no korohereza abantu kugenda mu mujyi bisanzuye.
Bruno Rangira, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko aya makuru ariyo koko ariko avuga ko bataragera igihe cyo gutangaza ibirambuye neza kuri yo.
Avuga ko biri gutekerezwaho mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abanyamaguru mu gace k’Ubucuruzi mu mugi wa Kigali ndetse ngo hari itsinda riri gutekereza uburyo imihanda imwe n’imwe yaharirwa abanyamaguru gusa.
Aka gace gaherutse gusurwa na Perezida Paul Kagame ubwo yariho afungura ku mugaragaro inyubako ebyiri nshya imwe y’Umujyi wa Kigali n’indi yitwa M.Peace Plazza igorofa ndende kandi nini y’ubucuruzi yuzuye kuri uyu muhanda ugiye kugirwa uw’abanyamaguru gusa.
Amakuru aravuga ko iyi gahunda yo guharira iyi nzira abanyamaguru gusa izatangira gukurikizwa mu cyumweru gitaha.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
16 Comments
Iki ni icyemezo kiza kandi gikwiye gushyigikirwa
Ibi ni byiza ku ikoreshwa ry’ubutaka (land use) kuko ubutaka bwacu ni buto, environment, sport ku bantu, ndetse ni ibintu bikwiriye mu mujyi wacu muto aho abanyamaguru bakeneye kugenda bisanzuye.
I salute the good decision ever made by Kigali City
Njye mbona hariya atari hakenewe gusa kubanyamaguru kuko no muri quartier matheus harafunganye cyane bazaharekere abanyamaguru gusa, maze bashake parking nyinshi aho aba nyemodoka bazajya ba parika bageze mu mugi. ubundi twese tugende namaguru turinganira nabakire.
ariko noneho bahu ibyuyu mugi ni danger!bya bigabo byibida binini bizajya biva kuri simba namaguru bizamuke ahhaahah nzabambarirwa
Nyine bizajya bikora siporo.
hahaha! nari ngizengo uvuze bya bigabo by ibifi binini, ark byo ni ugukora sipoyo
Byiza cyane we !!!!!!!! Murakoze pe. Uwagize icyo gitekerezo akwiye ishimwe rwose, ni umuhanga areba kure.
hanyuma se abakozi batunze imodoka bakorera muri ziriya nyubako bazajya baca he? ndavuga nka ECOBANK, BK, kwa Makuza, Equit Bank, ….etc. cyo kimwe n’abakeneye service muri ibyo bigo?
Za parking ga ziri muri zirya nyubako nazo zizabura abaziparikamo zizakorerwamo i ki? jyewe mbona atari byo?
abagaga murabe mwumva. nugushaka abakarani bazajya babatwaza cash muvanye kuri BK na ECOBANK kuko ntamodoka yemerewe kuhagera. Ariko iyo aba ntu badafite ibitekerezo bya innovation bakora inzira ngufi ninde munyamaguru winubiye imodoka zica hariya. Ngaho namwe murajya kubaka inzu za bureau mukazubaka muri centre ville cyane mbona ko ariyo ntandaro yo kwimura uriya muhanda ngo umutekano wa ndayisaba wubahirizwe. ese Gasabo ko ari nini kuki atariho mwakubaka izo bureau. ikindi mbona cyaba cyiza
ziriya modoka zitwara abantu zimara iki muri centre ville kandi hari Gare mwabaye arizo mugabanya maze mugashaka na parking ya mamodoka mato mumugi hagasigara imodoka zitwara ibicuruzwa gusa.
ngo bagabanye imodoka zitwara abantu? kukose zikoreshwa ahanini n’abakene? izo se ushaka ko ziguma kuhanyura si abantu zitwara
Ibi ni byiza cyane.
Ibihugu byateye imbere ku migabane y’osi yose uhasanga imihanda nkiyo y’abanyamaguru gusa.
Gusa mugire amasaha makeya mwemerera kwinjiza mo imodoka nki gihe cyo kuzana ibikoresho cg ibicuruzwa ku nzu ziraho.
Ex : nko kuva 22h00′ kugeza 07h00′
Umujyi wa Kigali ubinonosore bibe byiza rwose ni sawa
Njye ndabinenze kuko hariya ntabanyamaguru benshi bahaca kandi icyicyemezo kizatesha agaciro amazu Shari akorerwamo imirimo itandukanye kandi ayomazu arakodeshwa,yishyura imisoro nukuvugango niba abafite imodoka bakumiriwe hariya kandi arinabo bafite ubushobozi bwogukorera murariya Nazi nokuyahahiramo,ntakabuza hazaboneka igihombo gikomeye kumpande zose,yaba leta ,banyiramazu nabahashakiraga ubuzima.njye nsanga umuti aruguca imodoka ziparika mumihanda zikavanwamo imihanda ikisunzura imodoka zikagenda ntankomyi naho abanyamagurubo ntawananiwe gukwirwa muriziriya nzira zisigara kuruhande ntawe
Jye ndabona bizagira ingaruka mbi ku bigo cg abantu bafite service batangira muri ibyo bice. None se wagenza amaguru ngo ugiye Equity, BK … kuki? wabireka ukajya ahagendeka. Nk’umugore utwite se, umuntu ubyibushye,… mbese abantu batajya bashobora kugenza amaguru
Abanyarwanda twabaye abanebwe turakabya ariko harimo n’ubujiji. Ibi ni amajyambere kandi mu migi iteye imbere yose ubu barirukana imodoka muri za centres ville. Bizana ubwisanzure, ubwiza n’isuku mu mugi, abacuruzi bakunguka kandi n’abaturage bakagubwa neza. Kugenda n’amaguru ni byiza cyane kandi ntibisebeje kereka ku njiji zigifite complexe yo kumva ko kugira ngo ukomere ugomba kuvimvira mu ivatiri n’ubwo goute na diabete byaba bikugeze ku buce. Ahubwo bari bakwiye gufunga n’uduhanda twose duhuza uyu muhanda n’uwa ruguru wa BCR-SERENA, hose bakahaharira ubucuruzi, ubusitani, za fontaines z’amazi, ama status n’indi mitako. Imihanda y’inyuma bayagura ikaba minini bakanahubaka za car parks nyinshi, mukareba ukuntu Kigali yacu ihindura isura mu kanya ko guhumbya.
Njye mfite ikintu nibariza
Kuki nkunda kubona abantu bita abandi
Injiji
Uwo muco ugomba gucika mu banyarwanda
Kuko umaze kuba mwishi
Abantu baganira ugasanga baritana injiji
Uziko mu giye kuba nka abarindi
Bita abantu abashenzi
Bikaba bimaze kuba nkumuco
Tugerageze gukoresha amagambo meza
Adasesereza bagenzi bacu
Kandi nziko na polis mu mategeko yayo
Ihana umuntu wese usesereza mu genziwe
Mu nimenye ko ibyobirego byibitutsi
Igihe polis izatangira kubihanira
Nibwo muzumva ko aribyiza kuvuga neza
Ugasobanurira neza migenzi wawe
Mutubahukana ahubwo mwubahana
Mwuzuzanya
IKI N’IGITEKEREZO CYIZA PE ALIKO HAZABEHO AMASAHA ABANTU BASHAKA KUGANA KUMA BANK KUKO ALIYA MMAZU YIFITIYE PARKING YANYUMA HABEHO ABASHINZWE IBISAMBO KUKO HAGIYE KUBA IBISAMBO BYINSHI BISHIKUZA ABANTU AMAFARANGA.
Comments are closed.