Bavutse bafatanye imitwe mu buryo budasanzwe
Abakobwa babiri bavutse ari impanga zifatanye umutwe bo muri British Colombia, basangiye ubwonko bumwe ariko batangaje abaganga ubwo buri wese yabashaha kugenda, kuvuga ariko igitangaje kurushaho ni uko babasha kuganira umwe areba undi mu maso.
Tatiana na Krista Hogan ubwo bavukaga abaganga babwiye ababyeyi babo ko abana babo batazabaho kuko ngo bari bafitanye ubwonko mu buryo budasanzwe .
Ariko aba bakobwa ubu bakomeje gutangaza abaganga n’abandi bantu muri rusange kubera uko babayeho mu gace batuyemo. Mu ishuri biga neza kandi ni abahanga. Nyina witwa Felicia yabwiye the Daily Monitor ko abakobwa be bakunda kwiga cyane ndetse bagakunda kureba filime y’uruhererekane yitwa Power Rangers.
Mu biribwa ngo bakunda imigati n’amata. Nyina avuga ko ikintu kimukora ku mutima kurusha ibindi ari umutima mwiza n’ibyishimo abakobwa be bahorana bigatuma we n’umugabo we Brendan basabwa n’ibyishimo.
Uyu muryango ufite abandi bana aribo Rosa, w’imyaka 11, Christopher w’imyaka icyenda na Shayleigh ufite imyaka itanu.
Ababyeyi b’aba bana bavuga ko bamenye amakuru y’uko umugore atwite impanga zifatanye imitwe baratangara ariko ng bafata umwanzuro wo kudakuramo inda.
Ahubwo bahisemo kujya bisuzumisha kenshi bishoboka kugira ngo barebe niba abana babo bameze neza. Ubwonko bw’aba bana bubasha kurebana mu maso kandi umwe yababara undi akabimenya.
Buri mwana abasha kugenzura imbavu ze ariko buri wese abasha kumenya uko ibirenge bya mugenzi we bikora bityo bakabasha kugenda nta numwe utega undi.
Nyina avuga ko Tatiana ariwe ugaragara nk’uyobora Krista kuko uyu we aritonda ntakunda gushamaduka.
Ibi byerekana ko nta muntu umeze nk’undi ijana ku ijana nk’uko aba bakobwa babyerekana n’ubwo ‘bavutse bafatanye ubwonko’.
Gusa ikintu abahanga bari kwiga ni ukumenya niba basangiye n’ibitekerezo ariko ibindi byo barabihuza neza.
Impanga zifatanye ntizikunze kubaho kubera ko abahanga bavuga ko hagati y’imbyaro ibihumbi 49, 000 n’imbyaro 189, 000 hashobora kuvuga impanga zifatanyi ebyiri gusa.
Bavuga ko ibice by’Isi bibonekamo impanga nka ziriya ari Aziya y’amajyepfo y’uburasirazuba, Africa, na Brazil.
Ni bake cyane babasha kubaho bagakura kuko abandi bapfa bakiri bato cyane cyangwa se bakivuka.
Akenshi ziriya mpanga ziba ari abakobwa.
Abahanga bavuga ko akenshi biterwa n’igi rigera muri nyababyeyi rikigabanyamo kabiri hanyuma hakavamo ibice bibiri bisa kandi biteye kimwe.
Akenshi abana baba bafatanye uruti rw’umugongo, umutwe cyangwa se inda.
Iyo bakiri bato bashobora kubagwa ariko hari igihe kubatandukanya bitabahira cyane cyane iyo bavutse bafatanye ubwonko kuko hari igihe baba bafite umutsi umwe uha ubwonko amaraso.
UM– USEKE.RW