Digiqole ad

“Guhindura injyana nkora sibyo byanzamura”- Sentore J

 “Guhindura injyana nkora sibyo byanzamura”- Sentore J

Jules Sentore asanga kubayahindura injyana akora bitatuma amenyekana kurushaho

Jules Sentore umuhanzi umenyerewe cyane mu njyana Gakondo avanga n’umuziki usanzwe, avuga ko kuba yahindura injyana kubera gushaka kumenyekana cyane atari zimwe mu nzozi afite muri gahunda ze.

Jules Sentore asanga kubayahindura injyana akora bitatuma amenyekana kurushaho
Jules Sentore asanga kubayahindura injyana akora bitatuma amenyekana kurushaho

Ahubwo akavuga ko agomba gushyira imbaraga nyinshi mu njyana Gakondo nawe ikazagera aho igakundwa birenze uko ifatwa n’urubyiruko muri iki gihe.

Ibi abitangaje nyuma y’aho yegukaniye umwanya wa gatandatu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5. Aho benshi bahamya ko nta muhanzi n’umwe bigeze baririmba kimwe ahubwo yabuze amanota kubera ko indirimbo ze zitazwi n’abantu benshi.

Mu kiganiro na Umuseke,Jules Sentore yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu njyana Gakondo ku buryo nayo izagira imbaga y’abantu benshi bayikunze kurusha izindi njyana zikorwa mu Rwanda.

Yagize ati “Benshi mu bantu mpura nabo hanze aha bakurikirana ibikorwa bya muzika yanjye bansaba kuba nahindura injyana nkora.

Ariko nyamara ahubwo kuyihindura sibyo byatuma ngira aho ngera kuruta kuba banshyigikira niba babona ko nshoboye koko.

Nibaza ko aho ngeze ari imbaraga z’abantu bose bakunda injyana Gakondo nubwo rimwe na rimwe ngerageza no gukora izisanzwe ngo n’abandi bantu bakunda izindi njyana nabo mbashimishe.

Iki nicyo gihe cyo kugirango ahubwo mu Rwanda hajye hava abahanzi bajya gukora ibitaramo mu bindi bihugu batagiye gusubiramo injyana z’abandi ahubwo bakagenda bagiye kumvikanisha muzika nyayo ikomoka mu Rwanda”.

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bagiye batungura abantu cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star amaze kwitabira inshuro zigera muri ebyiri mu bitaramo cya full live aho bamwe badatandukanya imiririmbire ye ya live ndetse no kuba babyumva kuri CD.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ntibazagushuke gakondo ni umwihariko wawe, abahanzi bakomeye muri Africa abenshi bamamajwe no kuririmba musica gakondo mu njyana gakondo y’ibihugu byabo.

  • Sentore nimumureke azira abanyarwanda batazi umiziki kuko ntaewe umurusha ubuhanga

  • Kabisa ibyo Jules avuga ni ukuri!

  • musore komerezaho kabisa,ubuhanga ufitwe burazwi keretse guma guma yigirira abakiliya speciale kandi bo ntibareba ubuhanga bareba imiziki ibyinika cyangwa irimo amagambo bizarre komeza ukore gutyo ntuzabireke nziko uwabiha abatwaye guma guma ngo bakwigane ntawabishobora niyo byagenda gute!!! igihe cyawe kizagera ndetse nabandi bahanga nkawe nabo bagaragare

  • Ni byo koko abazi iby’umuziki ntibahuzagurika , ukora icyo uzi ufitiye n’ubushiobozi none se wowe waba utazi iby’iwanyu ukamenya ibyahandi?ahubwo jye birantanganje kubona umwe mu bahanzi nyarwanda wafashe option nziza nkiyi ahubwo akwiye gushyigikirwa , ntabwo youss NDOUR cyangwa Papa wemba , koffi olomide n’abandi wariwumva baririmba AMARARO, cyangwa BAGORE BEZA………

  • Cher Jules, juste un conseil simple: VA MULI GUMA GUMA, WITE KU NJYANA GAKONDO UGISHE INAMA ABAKURU BAWE (MASAMBA, ETC.)

Comments are closed.

en_USEnglish