Digiqole ad

Thailand: Umwiyahuzi kuri moto yahitanye 27, yangiza ubukerarugendo

 Thailand: Umwiyahuzi kuri moto yahitanye 27, yangiza ubukerarugendo

Abatabazi na Police mu kazi kenshi

Ahagana sa moya z’ijoro kuri uyu wa mbere, mu gihugu gituranye n’Ubushinwa cyitwa Thailand mu murwa mukuru haturikiye igisasu kiremereye cyajugunywe n’abantu bari bari kuri moto maze gihitana abantu byibura 27.

Abatabazi na Police mu kazi kenshi
Abatabazi na Police mu kazi kenshi

Iki gisasu kandi cyasenye igicaniro kizwi cyane mu idini rya Boudha kitwa Erewan, bikaba bivugwa ko uwateye kiriya gisasu ari agamije gushegesha urwego rw’ubukerarugendo kuko mu gace ka  Ratchaprasong hasanzwe habamo ba mukerarugendo benshi.

Umwe mu bayobozi b’aka gace yemeje ko hari bamwe muri ba mukerarugendo bakomerekejwe na kiriya gitero cy’iterabwoba nk’uko Daily mail yabyanditse.

Kugeza ubu ntituramenya niba muri ba mukerarugendo harimo abanyamerika cyangwa abandi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Uburayi kuko IS ari bo ikunda kwibasira kurusha abandi.

Iki gicaniro gikundwa na ba mukerarugendo nicyo kibasiwe n'umwiyahuzi
Iki gicaniro gikundwa na ba mukerarugendo nicyo kibasiwe n’umwiyahuzi
Abatabazi bari benshi kugira ngo barebe ko barokora benshi bashoboka
Abatabazi bari benshi kugira ngo barebe ko barokora benshi bashoboka
Igisirikare cyarahiriye guhiga uwo ariwe wese wagize uruhare muri iki gitero
Igisirikare cyarahiriye guhiga uwo ariwe wese wagize uruhare muri iki gitero

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • nonese ukubwiyeko IS ariyo ibiri inyuma ninde? Namwe rimwe na rimwe murakabya, igikorwa cy’iterabwoba mugahita mujya kuri IS???

Comments are closed.

en_USEnglish