Misiri: Baranenga Itegeko ku gutangaza amakuru ku iterabwoba
Perezida wa Misiri ubwo yemezaga amategeko mashya yo guhashya iterabwoba mu gihugu kuri iki cyumweru, yavuze ko muri aya mategeko harimo ko umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru kizajya gitangaza amakuru atariyo kubijyanye n’iterabwoba azajya abihanirwa.
Iri tegeko bamwe bavuga ko rugamije gucecekesha itangazamakuru ryasohotse mu igazeti ya Leta kuri icyi cyumweru.
Harimo ko umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru kizajya gicibwa amnde angana n’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu kuva bihumbi 200 kugeza bihumbi 500( ni ukuvuga hagat y’ibihumbi 25$ na 64$).
Abarinenga bavuze ko iri tegeko rije gucecekesha ibitangazamakuru bito ndetse no kubangamira ibitangazamakuru binini kubijyanye no gutangaza ibijyanye n’iterabwoba ndetse n’ibitero byo guhashya ibyihebe.
Mu Misiri hamaze iminsi haba ibikorwa by’iterabwoba bigahitana abashinzwe umutekano mu gace ka Sinai.
Si iryo tegeko gusa ryasohowe mu mategeko yo kurwanya iterabwoba kuko basohoye n’andi menshi arimo ibihano bikomeye nk’icyo kwicwa ndetse igifungo cya burundu ku muntu ushinga cyangwa akayobora umutwe w’iterabwoba ndetse n’utera inkunga mu mikoro umutwe w’iterabwoba.
Ibindi bihano harimo nk’igifungo cy’imyaka 10 k’umuntu uri mutwe w’iterabwoba, ndetse n’imyaka kuva 5-7 k’umuntu wamamaza haba kuri interinet cyangwa ku mbuga nkoranyambaga ibikorwa by’ihohotera ndetse n’iterabwoba.
Iri tegeko rije abanyamakuru 3 ba televiziyo ya Al jazeera barakatiwe imyaka icumi y’igifungo bashinjwa gutangaza imvururu zabaye mu gihugu ndetse ngo no gushyigikira bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka ry’abavandimwe ba kisilamu rya Muhammud Morsi ( Muslim Brotherhood)
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW