Kirr na Machar bagiye gusinya amasezerano y’amahoro
Mu masaha make ari imbere impande zihanganye muri Sudani y’epfo zirahurira muri Ethiopia zisinye amasezerano y’amahoro azarangiza intambara imaze amezi 22 ica ibintu muri Sudani y’epfo.
Perezida Salva Kirr na Riek Machar bahoze bafatanyije kuyobora igisirikare cyaharaniraga ko Sudani y’epfo yakwiyomora kuri Sudan kubera ko hari amakimbirane yatumuga abarabu bahangana n’abarabura b’Abakirisitu bituma havuka intambara yagejeje Sudani y’epfo ku bwigenge.
Kuva iyo ntambara yarangira ntibyateye kabiri, Perezida Kirr asubiranamo na Riek Machar wari umubereye Vice Perezida.
Icyo gihe Machar yashinjaga Kirr gushaka kugwiza ubutegetsi bwa Politiki na gisirikare mu maboko y’abo mu bwoko bwe bituma havuka intambara.
Abakuru b’ibihugu bya Uganda, Sudani na Kenya baraba mu rwego rwo gufashwa umuryango w’Africa yunze ubumwe kubonera umuti kiriya kibazo.
Haramutse nta kigezweho muri iyi mishyikirano byatuma intambara imaze igihe muri kiriya gihugu gikize kuri Peteroli ikomeza.
UM– USEKE.RW