‘Syndicats’ zirasaba ko abakozi birukanwa muri REG bakemurirwa ibibazo vuba
Mu mpera z’icyumweru gishize, abagize imiryango ikorera ubuvugizi abakozi izwi mu gifaransa nka Syndicats bahuye na bamwe mu bahoze bakorera Ikigo cyari gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi EWSA birukanywe mu buryo bavuga ko budahuje ‘amategeko, baganira ku cyakorwa kucyakorwa ngo kiriya kibazo gikemurwe mu mahoro.
Umwaka ushize hagati nibwo hashyizweho ibigo bibiri REG na WASAC , bamwe mu bakozi bahoze bakorera EWSA bimurwa muri ibyo bigo uko ari bibiri ariko ngo hari n’abandi birukanywe bmu buryo ngo budateganywa n’amategeko.
Syndicat yitwa SYPELGAZ nyuma yo kubona uko ivugurura ririgukorwa icyahoze ari EWSA rigeze kure, kandi abakozi kugeza n’ubu hakaba hari abakozi basezerwa bidakurikije amategeko, ifatanyije na CESTRAR, barasaba ko byakemurwa mu buryo bwimishyikirano kandi vuba.
CESTRAR yeretse ibyo bigo uburyo ibintu byakozwe bidakurikije amategeko bigomba gukosorwa cyane cyane mu iyimurwa ry’abakozi nkuko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’intebe, nomero 7087/03 ryo kuwa 16, Kanama, 2014.
Iryo teka rigena uburyo inshingano n’umutungo ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu n’amazi n’isukurwa byimurirwa mu bigo REG na WASAC.
Uburyo bwakoreshejwe mu gupiganira imyanya yose ku bwabo babona atari byo byagombaga guherwaho ahubwo ko nk’uko Iteka ryabivugaga mu ngingo yarya ya 2 , hagombaga kubanza kwimura abakozi bari aba EWSA hakurikije ubushobozi bwabo n’ubunararibonye bafite, none bagashyirwaho mu mbonerahamwe nshya y’inshingano zabo.
CESTRAR yagaragaje uburyo iteka rya Perezida nomero 46/01 yo kuya 29, Nyakanga, 2011 igena uburyo bwo gushyira no gushaka abakozi bakora mu nzego z’imirimo za Leta, ritubahirijwe mu mapiganwa yabayeho.
Ingingo ya 7 isaba ko urutonde rw’abantu bapiganwe igomba kugaragazwa , rukamanikwa ku mugaragaro abemerewe bakagaragara ndetse n’abatemerewe nabo bakagarizwa impamvu batemerewe kandi ibyo byose ntabwo byigeze bigaragara.
Ikindi kitagaragajwe ngo ni amanota babonye bityo ngo ibyabaye ntibyakurikije amategeko.
Ngo hari n’ababwiwe ko batsinzwe ibizamini kandi batarigeze babikora!
Ikindi bavuga ko gitangaje ni uko ngo hari abakozi bagiye bashyirwa mu myanya mu nzego zo hejuru ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa ibigendanye ni imyanya barimo.
Icyi ngo barakomeje kugikurikirana kugeza ubwo ubuyobozi bwavuze y’uko bakiri kubyiga, gusa ubwabo bumvaga ko icyo kibazo cyakagombye gukemuka abantu batarasezerwa.
Syndicats twavuze haruguru zivuga ko ikibazo cyakagombye gukemuka , abantu bakabanza kubona ibyo bari bagenerewe ugomba gusezererwa , agasezererwa ariko ikibazo cyabanje gukemuka.
SYPELGAZ irasaba y’uko abakozi basezerewe mu buryo butubahirije amategeko bahabwa uburenganzira bwabo.
Abakozi birukanwe ndetse banasezererwa mu buryo budakurikije amategeko, ngo bagombaga kubanza guhabwa ‘imperekeza idasanzwe kubera ko birukanwe mu buryo budasanzwe’
SYPELGAZ ishyigikiye ko ngo habaho ibiganiro binyuze mu bufatanye bw’inzego zose zirebwa n’iki kibazo, kuko zose zirabizi.
Kugeza ubu muri REG bamaze kwirukana abakozi 300 muri REG ariko muri WASAC ntabwo baratangira.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
bavandimwe bahoze bakorera EWSA mwihangane kuko nimumara gushira impumu muzamenya akarengane cg se technique byiganje hanze aha. Gusa ababikora bamenye ko bahemukira H.E batabizi. Muzabaze ibyabaye ku bahoze bakorera BNR. Tout se paie ici bas. Dore aho nibereye.
Ariko uwo uvuga bahemukira wibaza ko atabizi ni nawe ubiyoboye.
ahhh kwisi niko bigenda bazihangane nyine
agasimba gato gatunga akanini
Bazabona bari i Rwanda, cyakora wagirango ni igihe cyabacyiga!barazaga bakaguhagurutsa ngo ikigo cacu mwa!
Ngaho ngiyo leta mwabonye izabarenganura mukaba mu munezero udashira ,niba utari from UGANDA wiririre.
Jyewe hari igihe nsoma nkibi nkibaza niba MIFOTRA ijejwe abakozi iba ibizi, ibyumva ikabyihorera?
Comments are closed.