Digiqole ad

Icyiyoni: Inyoni izi kwihahira kandi iramba

 Icyiyoni: Inyoni izi kwihahira kandi iramba

Iyi nyoni ngo ishobora kugira imyaka 40 ikiriho

Nuganira n’abantu bamwe bazakubwira ko icyiyoni ari inyoni iramba cyane ndetse babicamo umugani batebya iyo bashaka kuvuga ko umuntu runaka ari mukuru cyane bakavuga ko ngo afite imyaka nk’iy’icyiyoni.

Iyi nyoni ngo ishobora kugira  imyaka 40 ikiriho
Iyi nyoni ngo ishobora kugira imyaka 40 ikiriho

Iyi nyoni ubusanzwe ireshya na 30cm cyangwa 35. Ishora gupima garama ziri hagari ya 400 na 600 bitewe n’aho yakuriye n’ibyo irya. Tubamenyeshe ko icyiyoni kirya byose.

Ibyiyoni tubona mu Rwanda no muri kano karere sibyo byonyine bibaho kuko hari n’ibiba muri Aziya no muri Groenland kandi byo biba ari binini cyane.

Umunwa wacyo uba ukomeye kandi ufite ingufu kuko bigifasha kubaga inyama zo kurya no kwica ibikoko runaka nk’imbeba, uruvu, ibiharangara, inzoka n’ibindi.

Kubera ko hari amoko menshi y’ibyiyoni, ntuzagire  ngo byose biba bifite amababa y’umweru ku ijosi. Hari ibindi biba bisa n’umukara hose.

Kimwe mu bintu abahanga bakundira icyiyoni ni uko kigira uruhare runini mu gusukura aho kiba. Ibyiyoni bikunda kurya imyanda abantu baba bataye cyangwa ishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Hari abantu bavuga ko icyiyoni kiri mu nyoni zizi ‘ubwenge’kurusha izindi kuko kiibasha kwikemurira ibibazo gikoresheje intoki zacyo. Amoko y’ibyiyoni amwe n’amwe abasha kwigana amajwi rukana y’ibikoko cyangwa abantu.

Rimwe abahanga bigeze kugerageza ubwenge bw’icyiyoni bagafa intongo y’inyama bayizirika ku mugozi utambitse.

Kugira ngo iriya nyoni ibashe kugera kuri iriya nyama yagombaga kugenda hejuru yawo akirinda kugwa kandi igakora ibishoboka byose iriya nyama yagwa. Cyarabikoze kandi ngo nticyari cyarabitojwe mbere.

Kizwiho kandi kwiba ibintu runaka kitanakeneye haba mu kubaka icyari cyangwa gukoresha ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Ubushakashatsi bwerekana ko  ibyiyoni  bikiri bito bigira amatsiko cyane. Ibyiyoni bikuru bikunda gushishikazwa n’ibintu bibumbabumbye kandi by’umuhondo kuko ngo bituma bitekereza ko byaba ari amagi ya bigenzi byabyo.

Ubwo bitegerezaga ibyiyoni mu ishyamba aho byari bituranye n’ibirura, abahanga baje gusanga mu masaha runaka ibyiyoni bijya byigana ibirura iyo biri kumoka  kandi ngo ibi basanze ari uburyo biriya bikoko byombi birushanwamo kuririmba.

Ibyiyoni batera amagi ahantu hihishe, ahari byanga ko izindi nyoni nini  byazaza kubirira amagi gusa bihura n’akaga k’inzoka hamwe n’ibihangara biyarya iyo hatabayeho kuyacungira umutekano.

Iyo bimaze guturaga ariya magi, ibyana bitangira kwiga kuguruka hakiri kare ariko biri kumwe na bya nyina.

Ubusanzwe kimwe mu byerekana ko inyoni zatangiye kumenya ubwenge ni uburyo ziguruka kuko bituma zibasha kujya kwishakira icyo kurya.

Abahanga baje gusanga ibyiyoni bucana inyuma. Rimwe bigeze kwitegereza icyiyoni k’ikigabo ubwo cyasuraga ikigore gusanga nta kigabo gihari hanyuma kiracyimya!

Iyo icyiyoni cyabengutse ikigore mbere yo kubana birabanza bigashaka ikibanza bizubakamo icyari hanyuma bikabona kubana.

Kubera ko birya byose, bishaka ikibanza bikurikije ubwinshi bw’ibiryo biboneka mu  karere bituyemo. Ubwinshi cyangwa ubuke bw’ibiribwa nibwo bugena uko ahazahwirwa icyari hazaba hangana.

Icyari kiba cyubakishijwe udushami duto tw’ibiti, ibyatsi, imigozi ishishuye ku biti ndetse n’icyondo. Mu gice cy’imbere haba hashashemo ibyatsi byoroshye, amababa ndetse n’ubwoya bw’inyamaswa runaka.

Gutera amagi biba mu mpera ya Gashyantare kandi ibyiyoni bitera amagi ari hagati y’atatu n’arindwi.

Ibyana bita bya nyina bikajya kwibeshaho nyuma y’iminsi 45.

Ubusanzwe abahanga bemeza ko icyiyoni iyo cyorowe aribwo kiramba kuko gishobora kumara imyaka 40 ariko iyo kiba mu gasozi ntikirenza imyaka hagati ya 13 na 15.

Aho cyari kibonye ishashi
Aho cyari kibonye ishashi
Ubundi kijya kureba niba ntacyo cyakuramo cyo gushyira munda
Ubundi kijya kureba niba ntacyo cyakuramo cyo gushyira munda

Photos: [email protected]

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

7 Comments

  • Mwabuze icyo muvuga

  • Ariko sha kaka uri urucantege. Jyewe iyi nkuru irandyoheye ni scientific story. Ahubwo mukomeze no ku nyamaswa zindi

  • iyi nkuru ni nziza murakoze kuko irimo ubwenge mukomereze aho.

  • uruturagiye ngo ikiyoni kibaho imyaka 40 gusa..ubwo se urumva ibyo uvuze bihura n’ibyo abakuru bavuga…kibaho hagati y’imyaka 100-200,,,uzatohoze neza..ni imwe mu nyozi ziramba cyane

  • Mwongeremo ko ibigwi byacyo ari nk ibya ya kipe.

  • Ko mutatubwiye ko iyo umuntu akiriye apfa kandi agapfa afite inyota nyinshi cyane!Niyo mpamvu bavuga ngo afite inyota nk’iy’uwariye icyiyoni!!!!!

  • vraiment iyi nkuru ndayishimye pe mukomereze aho mudukorere nizindi kuzindi nysmaswa
    igitangaje icyiyoni kigira umugore umwe! kizi gucana inyuma(gusambana) murankuye kabisa!

Comments are closed.

en_USEnglish