Digiqole ad

Burundi: Col Bikomagu yahitanywe n’AMASASU

 Burundi: Col Bikomagu yahitanywe n’AMASASU

Col Jean Bikomagu warashwe muri iki gitondo

 Col Jean Bikomagu wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Burundi yarashwe amasasu n’abantu tutaramenya agahita yitaba Imana. Uyu mugabo wari ugeze mu zabukuru apfuye nyuma y’uko Gen Adolphe Nshimirimana nawe yarashwe ku italili ya 02, Kanama uyu mwaka agahita akahasiga ubuzima.

Col Jean Bikomagu warashwe muri iki gitondo
Col Jean Bikomagu warashwe muri iki gitondo

Igipolisi cy’u Burundi giherutse kwemeza ko muri kiriya gihugu hari aabantu runaka babitse intwaro kandi bafite umugambi wo kwica abantu runaka bakomakomeye.

Nyuma y’igihe gito Gen Nshimirimana apfue, Pierre Claver Mbonimpa nawe yari yishwe Imana ikinga akaboko, ubu yagiye mu Bubiligi kwivuza ibikomere by’amasasu.

Uyu mugabo ngo yari ari kumwe n’umukobwa we ubu nawe akaba amerewe nabi mu bitaro bya Bumerec.

Barashweho n’abantu bataramenyekana ubwo bari batashye mu rugo rwabo ruherereye ahitwa mu Kinindo.

Abanyamakuru bari i Burundi banditse kuri Twitter ko  Bikomagu yarashwe n’abantu bari kuri moto ubwo yari ageze ku muryango w’ikigo cy’amashuri  cyitwa  l’école internationale de Bujumbura ajyanye umukobwa we kwiga.

Le colonel Jean Bikomagu yahoze akuriye ingabo zarwanyije ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ubwo yari akiri mu ishyamba.

Icyo gihe uwari ukuriye ingabo za Cndd-Fdd yari Gen Nshimirimana Adolphe uherutse kwicwa.

Bikomagu yabanje kuyobora igisirikare cya Pierre Buyoya mbere gato y’uko nyakwigendera Melchior Ndadaye atorerwa kuba Umukuru w’igihugu muri 1993 ariko agahita yicwa bidateye kabiri.

Amakuru adafitiwe gihamya yavugaga ko Col Bikomagu ariwe wateguye akanayobora coup yahitanye Ndadaye ariko nyirubwite apfuye akibihakana.

UM– USEKE.RW

58 Comments

  • RIP, ariko bite bya Manwangari we ra? Yaba akibaho? Ndibuka bavugwa cyane mu rupfu rwa NDADAYE; ariko se abantu bakomakomeye muri kiriya gihugu ko bugarijwe n’amasasu; ko numva bijya gusa n’ibyo mu Rwanda mbere ya Mata 1994, buriya twabyita iki?

    • mwebwe murabivuga iyo tutagira nkuruniza na Adolphe tuba twarashize ntanumurundi uba ukibarizwa muburundi ndibuka duhunga tukajya muri congo icyo gihe hari 94 birirwa barasa abantu ariyo mission yigisoda twagera hakurya akadukurikira agategeka abasirikare guhagarara kumupaka uje wese abarasa haguye imbarwa yabasore batabarika bikomagu warazwe nubugome njye ndabivuga nkumuntu wagiye amwibonera kenshi avuga ngo mwice izombwa kenshi akagerndera muri kajugujugu ngo arebe ko abasirikare bakoze ibyo ashaka kd nkabiviga nkumuntu wabaye mu nkambi ya gisirikare ndumukozi wumwoficier umwe ntavuze ariko narindi kukazi kubumaneka nirirwa mbona bikomagu ,buyoya bahorana imigambo yica gusa insahuro nyinshi narabumvaga imipango yabo bikomagu arangwa numujinya avuga nabi ngo kuki numva harabahutu bagihumeka iyo hatabaho CNDD-FDD tuba twaarashize twese rero muntu utazi bikomagu ntiwifuze kumenya amteka ye kuko numugome kuva kera kose

      • None se wowe ko uri umunyarwanda wagiye mu barundi gukora iki???ese wanekeraga ikihe gihugu,ariko ibigoryi bibaho kweli.cecekaho sha wa ngirwa munyarwanda we puuuuuuuu

  • Ntawishimira ko undi yapfuye, ariko nkeka ko bikomagu ntamwanya mu bantu yarafite.bikomagu ntibagombye kuba yaravutsemo umuntu

    • Uri Ikijuju, uri Inyangabirama, wibitsemo Ingengabitekerezo y’ urwango! Hanyuma se Ruharwa Adolphe niwe wari ukwiye kuvuka? Byarabacanze iyo za Congo, none n’ u Burundi murimo kubukongeza! Muri hafi kuwota sha murabeshya!

      • nituwota wowe uzawotswamo….

  • Buriya se Bikomagu nawe yapfa ? Ya byemera se ?

  • RIP

  • Nkurunziza ahora ahoze. Buyoya bagaza murarye muri menge. Ubwo ntacyo mukuramo cyisomo mwahunse shahu ko.nyamitwe na nkurunziza barimo guhorera bihoreye. Buri wese arirebe niba hari uwo yishe abe ahunze

    • Hahaa, Kuki se uhamagarira Buyoya na Bagaza guhunga? Bayobewe ukuri ku bibera iwabo? Si injiji nk’uko ubikeka. Bazi ko umwanzi w’u Burundi ari gushaka imbarutso ya jenoside ya 2; abarundi barafungutse si nk’abanyarwanda

      • @Zaza ibintu uvuga nibyo abanyarwanda twebwe twabaye ibijuju maze tugwa mu mutego twatezwe nuwo muzi maze turatemana karahava.

      • ntabwo uri zaza ahubwo uri buzinganjwiri.nonese ko nawe uri umunyarwanda ubwo injiji imenya ite ko abandi atari injiji…wanjijujke we!!!uri igitangaza peee,nonese iyo jenocide uvuga si baso na basowanyu bayiteguye bakanayikora

  • Ndibuka ndi umwana twiga primary 4, 5( 1994, 1994 na nyuma yaho) iyo umwana yabaga ari umugome azi kurwana twamwutaga Bikomagu, sinzi aho bihuriye n’uyu mugabo. Mutubwire amateka ye.

  • Ese ni uko Bikomagu yasaga?

  • Sinshimishijwe n uko Bikomagu yapfuye.ariko n undi wese wakarabye amaraso y inzirakarengane amenye ko uwicishije inkota nawe azicishwa indi.ibyiza ni ugusaba Imana imbabazi bigishoboka

  • usigaye ni nkurunziza wenyine

  • Abarundi aho bava bakagera na badabagizi !!!

    Ni gute udahunga umwanzi wawe cg ngo umurwanye umuneshe iba ubashije, ukicara ugatimaza ngo niza democratie !!!

    Ariko yeeee mwaba abapfuuuu

    Biragoye kubona umurundi cg zairwa muzima

  • Uyu musaza yarabishe basiii!!

  • Bibiliya: Matayo/Mathieu/Matthew: 26-52

  • Nkurunziza na nyamitwe bitegure kumukurikira.

  • Nasange Ndadaye yishe urwagashinyaguro amuziza ubusa ngo aha ntamuhutu uzategeka Uburundi!

  • Buriya nkurunziza nawe agiye gupfa.
    Iyi mandat ye neza neza harabura gato ngo ise nkaya sindikubwabo

  • Abarundi nibo bonyine bazahamagara mwijuru kubera ubutesi bwabo nogufyina nigute ubana numwanzi wawe ntumujyango uyu musaza arambabaje imfura zilashize ngo ntantambara yamoko iri iburundi ahubwo niyo gusa murateta mwabarundi mwe mugakabya nimugwane nicyogikuri ngo ni PETER turasabye Buyoya guhunga sinon abatutsi balashize

  • Illuminate =666

  • Wewe wiyita Mubaraka ushaka kuvuga ngwabarundi ni injijjI. ndakubwiye ko wihenda caaaaaaane kd ntuzigere ugereranya abarundi naba Zairois kuko ntaho duhuriye. ikibikwereka kimwe conyene niki: Kagame iyagiye congo yigira ivyoyishakiye arashe abasoda bose ba congo baca bahunga. Ariko Uwo kagame wanyu amaze kugera amajanja incuro nyinshi uburundi ariko vyaramutaye kuwamazi nuko iyo dutanze ivyiyunviro vyacu iki kinyamakuru canyu kitigera kibisohora nayahandi nari kukwereka neza ko abarundi duciyubwenge imitego Kagame adutega tutazigera tuyigwamwo namba. ahubwo arabe neza. imbere hararura

    • Reka kagame nta burundi ashaka, iwanyu mufite iki cyatuma kagame ahaza. Ahubwo iyaba waruzi ukuntu kagame asuzugura u burundi, yewe ngo haramunaniye kugera, sha uribeshya cyane, kagame ntabwo ashaka kuza i burundi kuko kagame yanga gukorana n’abasinzi, PUU nimujyane ibibazo byanyu hakurya y’akanyaru di, ntitubashaka. Muririrwa mubeshya amahanga ngo iwanyu ntabibazo by”amoko biharangwa, ahubwo nibyo bisa. Genda muri abanebwe, abanyamwanda, abasinzi, injiji, n’abanymashyari gusa. Ishyari mufitiye urwanda ntabwo rizubaka igihugu cyanyu ahubwo rizabadindiza muhore muri inyuma y’abandi. Asyiii

  • @Mubaraka, wowe wiyise Mubaraka ubuse niba abarundi ari abapfu akaba nta zairois muzima ushatse kuvugako abazima ari bande? Ariko ntusetsa ungana kubyara umukobwa. Ubuse aho badapfa nihehe? Wahora niki? Rinda izamu ryawe

  • Murarye muri menge yatangiye kuvanamo ibikomerezwa abyica ndavuga nkurunziza

  • Ahaaa! Ibiri kubera i Burundi ni agahomamunwa.

  • Reka rero Barundi mbagire inama, nimureke kwicana. Abanyarwanda baca umugani ngo ukwanga atiretse aravuga ngo…..Mwese birabakoramo kandi uwibaza ngo we ntibyamugeraho aribeshya.

  • Abishe Ndadaye batangiye gusubiranamo. Amaraso arasama.

  • Politiki iragatsindwa koko! Umusaza mwiza nk’uyu w’umwicanyi !? Ariko wenda yari yarihanye, ngo yari avuye mu misa?

  • Barundi Nukuri muve mubyo murinwo kuko mutazi icyo murinwo gukora. Ndababariye cyane kuko mutazi ibyo mukora. Iyaba mubizi mwabivamwo.

  • mwanze kubivuga nkuko biri? reka mbibavugire. Nyuma yikyumweru kimwe aricyo icyi, Nkurunziza yasabye ko haboneka imyanzuro yiperereza kurupfu rwa Generali nde harya? …imana, Abarundi bose baritiranwa riranyibagiye. ariko icyo navugaga nuko imyanzuro yiperereza ariyo iyi tubona haruguru. yiba rero haribubeho irindi pererereza ryibi byabaye, yiba haribubeho imyanzuro nta pereza ribaye, ntawamenya

  • Muburundi namahoro uretse intambara yumunwa (ibihuha). Burundi namahoro today& forever!

  • Nuko Yesu aramubwira ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota.

  • Nkurunziza narekure ubutegetsi cyangwa babumuvaneho naherekeze ibyo bihangange dore ko ngo yari yaranze gushyingura Adolphe ntawundi nawe yisasiye.Aho guhunga no kwifata mapfubyi nimukore akantu gafatika Abarundi boroherwe.

  • Mureke kubeshya abantu abenshi kugeza nubu ntitwemera ko Bikomamagu hashobora kuboneka isasu ryamwica muduhe amafoto yumurambo we tubyemere ho gato aracyariho bana

  • Kwica umuntu ninko kumtuma itabi,maze yamara kuribona nawe bakakubwira ngo mushyire igishirira.maze mwese mugafatanya kugatumura!!so, Bikomagu nashyire Ndadaye igishirira!!

    • hahaaaaaaaaaaaaaahaaa uransekeje pe ngo ni nko nkutuma itabi

  • mwabagabo mwe njyewe simbivuga ngo nuko apfuye kubwanjye ndumva umutima uruhutse nahoraga mutekereza mumutima wajye nkumva nanjye ubwanjye mufashe namwiyicira bikomagu apfanye nubundi ubugome ndamwibuka hagati ya 94-97 ubwe yiyizira muri kajugujugu akirasira abantu nimbunda yo mundenge yoherezaga abasirikare babatutsi bakica abantu uko bishakiye atanga amategeko burigihe yo kugaba ibitero kubahutu za cibitoki ,kayanza etc yishe abantu benshi ndetse akaza gushimira igisoda aca kumirambo yabishwe avuga ngo aba barabanzi mwakoze akazi keza nongere mbahe akandi gakuru ubwanjye ninjiye mu nkambi ya cibitoke ndahamusanga yaanye na buyoya bari gucura umugambi wo kwica abantu a bukinanyana ,buganda ,murwi nahandi avugako bamwe baca hejuru abandi hasi ntagutoranya ngo ko bose arabasaya yatumye turara mumashyamba tunyagirwa twicwa na zamararia sha arancitse kbsa.

  • Bikomagu yatwumviye ubusa twagombaga kumurangiza. Ntawe uzaduhemukira ngo abikire. N’abandi barebereho.

  • Harumuntu uri hafi kurya isenene.Hazaba jenoside mu burundi aze kuyihagarika kumanywa yihangu.Barundi bavandimwe ntimuzagwe muruwo mutego.

  • Iyo ugendana n’umujura nawe uba uriwe,CNDD-FDD mwacumbikiye FDLR muzi neza ivyaha vya genocide basize bakoreye benewanyu b’abanyarwanda. None bimaze kugaragara neza ko CNDD-FDD bafite umugambi muremure wo kwivuna abana b’abaganwa nkuko mwamye muvyerekana nyene mu gihe mwari mu buhotozi mu mashamba iyo mwibwirako muri abakombozi, ariko mbaburire ubwanyuma ntabwo mufite ejo hazoza heza mu Burundi bwacu. Niba mutazi abagamba muzobabona!!!

  • L’assassin a été assassiné par un assassin. L affaire est clos.

  • Burundais = Zairwa —-> Ndombolo, Ikiyeri gikanye, uburobe, imikeke,nyama,…

    Ikizira ;iterambere, umulimo, isuku, gahunda,…

  • Ahubwo se murikibuka ukuntu Ntibantunganya na Nyangoma bacitse Bikomagu bidegije mumpuzu zababoyi babo muri nyajoro bicamo Ndadaye. Hari na accident y’indege yaheruka kugwa mu itanganyika harokoka uwo bitaga Maregarege mbere y’urupfu rwa Ndadaye gatoyi.Ntekejere nya joro umutima ugomba guhagarara.

  • Ariko mwakemeye ko kwica umuntu bitera umwaku ariko uwo mwaku ukaba ari igihano gituruka ku Mana ubwo koko abarundi nabanyarwanda mwiyibagije urupfu Bikomagu yishe Ndadaye .? Mwiyibagije uburyo abanyarwanda bishimye ngo Fredy Gisa Rwigema yapfuye mwiyibagije uburyo abaprezida @2 babiri bapfiriye umunsi umwe ibyishimo bigataha mu mitima yababikoze (ababishe) ubwo rero ni tureke araraso arasa kandi imibiri ibabara kimwe twirinde kujya tubaza ababikora bakavuga ngo ( i dont Care ×10 i dond care ) igihe kizagera ibyari hasi bijye hejuru

  • INTIBAGIRA NTIBANA,” NUMUGANI UVA MUMATEKA Y’ABARUNDI BOSE. MUSHYIRE HASI INZIKA, MUSIMBUZE KWIHORANA URUKUNDO, IMANA IZABAFASHA KUBONA UMUTI URAMBYE W’IKIBAZO MUFITE. ARIKO MUDAKOZE IBYO MURI GUTEMA IGITI MWICAYEHO KANDI NIKIBAGUSHA INGARUKA NTIZIZATORANYA NUMWE.

    NAGIRA INAMA ABAYOBOZI BABARUNDI GUSHYIRA HAMWE BATITAYE CYANE KUBIBI BYAHISE NIBIBATANYA, BAKAREBA IMBERE BASHINGIYE KUNEZA YABO BAYOBOYE BAKIRINDA NATSINZE CYANGWA NATSINZWE BAGASHAKA UMUTI WAYOBORA UBURUNDI IGIHE KIREKIRE.

    NASABA ABANDIKA KURURU RUBUGA KWIRINDA IBYAKONGERA UMUJINYA WABAVANDIMWE BABO KUKO NINKOKWITWIKIRA INZU URYAMYEMO

    NASABA PEREZIDA W’UBURUNDI KWIGIRA KUMUKAMBWE MANDELA UTARIJYEZE YITA KUBIBI BYABAZUNGU, WABATURISHIJE INEZA KANDI BAKEMERA. INEZA YUMVISHA CYANE KURUTA KWIHORERA

    NASABA ABATURAJYE BUBURUNDI KUTITA KUKIBI AHO CYATURUKA HOSE BAGAKUNDANA KANDI BAGAKUNDA ABAVANDIMWE BABABO BATITAYE KUBIBATANDUKANYA AHUBWO BAKAREBA IBIBAHUZA

    MWITE KWIRAJYE RY’ UMUKURAMBERE WANYU RWAGASORE

    IMANA IBARINDE.

  • Aya magambo niyo nibukiraho uwo mukambwe Bamubajije ibyurupfu RWA Ndadaye: “Jesus de Nazareth est Mort, persone n’a rien dit, Naporeon Bonaparte est Mort, persons n’a revandique`, Tout les phirosophe de l’antiquite sont Mort, persone n’a rien dit, au Rwanda Rwigema est Mort, persone n’a rien dit, none un espece de kamenge, fils d’un cultivateur, I’ll vient de mourir et vous etez Venus de me demander pourqoui et comment est-il Mort?” Ayo niyo Col BIKOMAGU yasubije. Igisimba kirya ibindi byajya kukirya kikinutsa. si ukumwishima hejuru ahubwo ni amasomo ku kiremwa muntu.

    • Birababaje. Ndumva ntaho ataniye n’uwavuze ngo Ese ubundi iyo ndege yarimo iki?

  • Narwo se rwaraswa rugapfa?

  • NKURUNZIZAA WHY kill BIKOMAGWE?
    Ngo nu mupantecote la amaze abatamurwanya koko?
    Sasa imana umunsi ya mushyize imbere amaraso yamenye atariho urubanza bizagenda bite? Uwicisha umuhoro we bite? Bikomagwe yishe ngo mu marangara None NKURUNZIZA nawe aramwishe undi azica nkurunziza hanyuma umwana wa nkurunziza nawe amwice. Kandi bose misa no kwa pasteur nti basibayo. Mwabiretse kubeshya abantu ngo muhuje gusenga. Tuvuge ko se Hari imana yatumye kwica bagenzi babo.
    Inama mureke kwinangira mwese muricana yewe muri na bicanyi. Ni mubyumva kimwe mwicare hamwe murebe 1 iyo apfuye nta hambwa ukajya kwisoko guhaha? si hene ngo urashyira mu safuriya.
    mwicare mureke kuvuga umuhutu, umututsi, umutwa pe mutarava muribyo satani abarimo kandi iyo mwicanye ni tsinzi kuri satani. Ye kubakoreramo mwese muva amaraso mukorane imbaraga mukoresha gukorerana neza maze wowe urebe ineza undi akorere mugenzi wabo neza. Kandi inzigo zibe amateka naho guhora mwibutsanya ibibi. Muraza kumarana cg igice kimwe kiveho burundu. Abenshi nti babereyho kuniga abacye ahubwo babereyeho kubazamura nabo ukomeye azamure uworoshye ngizo nama mbahaye ndu musaza rukukuri.

  • If BIKOMAGU was a killer ans ethnic extremist as you all are saying to die was not enough for him God should continue his trial over there and be punished

  • Nukuri ivyi BURUNDI birateye ubwoba n,agahinda.Abasenga ni basengere uburundi n,ababubamwo kuko ni akamaramaza!!!!!!!!

  • Mu burundi,mugihe NDAKURIKA na KAZUNGU bacambaza Imana na mwene wabo ni Mana yohejuru bakoresheje ya 888 abapfa baracavuye.

  • Mu burundi niyo NDAKUGARIKA na KAZUNGU bazoba bacambaza Imana hamwe na mwene wabo bakoresheje ya 888,abapfa baracapfuye ndabarahiye!!!!!

  • KO mwabaye abacamanza? Imana ita are abarundi bose

Comments are closed.

en_USEnglish