Mu Rwanda abagera kuri 28% ntibanyurwa n’ibyemezo by’Inkiko-TIR
Kuri uyu wa Gatanu, muri Hotel Umubano ku Kacyiru, Umuryango Transparency International Rwanda wamuritse ubushakashatsi wakoze ku bijyanye n’ubunyamwuga bw’Inkiko, uko Inkiko zishyira mu bikorwa inshingano zazo ndetse no kureba niba abantu banyurwa n’imyanzuro y’inkiko. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko nubwo hari umubare munini w’abanyurwa n’ibyemezo by’inkiko, abagera kuri 28% ngo ntibanyurwa na service bahabwa nazo.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda Inkiko zikora akazi kazo uko bikwiye ku kigero cya 80% ariko ngo hari ibibazo bikigaragara bituma abagana inkiko bose batanyurwa na serivise bahabwa.
Imwe mu mpamvu zagaragajwe zituma abaturage batabona service neza mu nkiko ngo ni ruswa, kubogama ndetse n’amikoro make atuma batisukira kuregera inkiko.
Avuga ku bibazo bugaragara mu Nkiko, umugenzuzi mukuru w’Inkiko François Régis Rukundakuvuga yavuze ko bahura n’ubwinshi bukabije bw’ibirego bakira bigatuma hari bimwe imiburanishirize ya bimwe muri byo idindira.
Gusa yemera ko biteye isoni kuba mu nkiko ubundi zibereyeho kurenganura abantu hakogaragara Ruswa.
Ati: “Ikindi kibazo navuga kitugoye kandi giteye isoni kigomba no gutera isoni abacamanza n’abayobozi b’inkiko bari aha ni ruswa.”
Ikibazo cya ruswa nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi ngo muri uyu mwaka wa 2015 abantu 9% babajijwe bavuze ko batanze ruswa.
Kugeza ubu ngo ruswa imaze gutangwa ingana na 56,583,000Frw ni ukuvuga impuzandengo ya ruswa kuri buri muntu ingana na 65,989 Frw.
Ikindi kibazo cyagaragajwe gituma abantu binubira kugana inkiko ngo ni ugutinza imanza ahanini ngo bigaterwa ni uko imanza ziba ari nyinshi kandi urubanza ruba rugomba gucibwa nyuma y’urwarubanjirije.
Birushaho kuba ingorabahizi kandi kubera abakozi bake b’inkiko ndetse n’ibikoresho bidahagije.
Igarama ry’urubanza rirahenze. Bamwe bahitamo kutageza ibirego mu nkiko.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bahitamo kutjyana ibirego mu Nkiko kubera ko kuburana bihenda. Abagera kuri 33% ngo bagumana ibibazo byabo kubera kubura amakoro yo kubijyana mu nkiko.
Ati:“ Aya mafaranaga yagiyeho kugirango bitumete umuntu yumva icyo akora igihe ashinze urubanza.ariko ntibibujije nawawundi udafuta amafaranga gushyikiriza ikibazomcye ku bucamanza.”
Amagarama y’urubanza atuma bamwe batagana inkiko. Ingero zimwe zatanzwe zerekanye ko mu rukiko rw’ibanze igarama ari ibihumbi 25, mu Rukiko rwisumbuye ni ibihumbi 50 ,mu Rukiko rukuru akaba ibihumbi 75, naho mu Rukiko rw’ikirenga ni ibihumbi100.
Gusa ngo kubera iyi mpamvu hari bamwe birinda kugana inkiko kubera ko baba banga kuzabura igarama.
Ku rundi ruhande ariko, ngo ibi birafasha kuko bituma abaturage bahitamo gushaka ubundi buryo bakemura ibibazo batisunze inkiko.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu bagannye Inkiko abagera kuri 71% bishimiye imyanzuro yafashwe n’inkiko.
Aho mu nkiko z’ibanze ariho bishimiye imyanzuro cyane. Naho abataranyuzwe n’ibyemezo by’inkiko bangana na 28% muri uyu mwaka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abenshi kutanyurwa kwabo biterwa na ruswa,kubogama,kwirengagiza amategeko nkana,idindira ry’imikirize y’imanza ndetse no kutigenga kw’abacamanza.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abakozi b’inkiko bagaragaweho ibyaha bituma ubutabera butishimirwa iyo bamenyekanye birukanwa.
Aha bwagaragaje ko kuva 2005 kugeza 2014 abantu 26 birukanwe kubera ruswa n’indi myitwarire idahwitse.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Njye mbona abavuga ko aruburyo bwo gukemura ibibazo burabitera iyo uburana na leta barakurindagiza niyo ubashije kubona iryo garama usanga bagenda bimura urubanza cyangwa babikora nkana kugirango urambirwe or bakarumaza igihe kirekire kugirango uzarambwire niyo ubatsinze bakagenda bajurira kugirango ayo magarama uzayabure njye numva bakwiye kuyagabanya ndetse bakirinda no kubera kuruhande rwa leta iyo uburana nubuyobozi bagufata nkaho ntakuri ufite nkaba nibaza transpancy yo icyo itumariye njye nigeze kujya kuyiregera aho umuyobizi umwe yanciriye dipolome mbese nagiye no kumuvunyi njya kumuyobozi wa police ndetse njya no kwa minisitiri wubutabera akiri karugama ndetse bamwe hari nabatarashakaga ko tuvugana usanga akarengane kari muburyo bwose iyo uri rubanda rugufi ntibakwakira niyo bemeye kukwakira bagufata nkaho ntacyo uricyo nibyo uvuga ntibabihe agaciro mbese njye ntegereje ukuntu nzafatisha Nyakubahwa perezida wa repeburika ngo mugezeho ikibazo cyanjye kuko uwo muyobozi wampemukiye nubu aracyari umuyobozi ese ko aruko umuntu aba adafite ubushobozi bwo kuba namwihanira ntiyabikora kuko yanyambuye uburenganzira bwose bushoboka reka tujye dupfira murinyagasani ntakundi naho ibyo muvuga ntimukajye mutubeshya
Comments are closed.