Venezuela: Igihugu kigira imirabyo y’inkuba myinshi kurusha ibindi ku Isi
Ku kiyaga cya Maracaibo mu gihugu cya Venezuela giherereye muri America y’epfo niho hantu ha mbere ku Isi haba imirabyo myinshi ishobora kuvamo inkuba. Abashakashatsi bemeza ko ibi biterwa n’imiterere ya kariya gace ndetse n’uruhurirane rw’imyaga ishyushye n’ikonje ruhabera.
Imiyaga ihahurira iba iturutse mu bisozi bya Andes( La cordière des Andes) ikirundanya yarangiza ikabavamo ibicu bishyushye urunde rumwe urundi rukonje bikaza kuvamo imirabyo myinshi n’inkuba zikomeye.
Kubera ukuntu aha hantu hari ikirere cyihariye, buri mwaka haba imirabyo miliyoni imwe hafi n’igice kandi umuntu uri mu kirere ku ntera ya Kilometero 400 ashobora kuyibona .
Ikiyaga cya Maracaibo gikikijwe n’uruhererekane rw’imisozi ifata imiyaga ituruka muri za Caribbean ikayikuramo ubukonje hanyuma umwuka ushyushe usigaye ukaguma mu kirere.
Ubushyuhe bw’uyu mwuka buhura n’ubukonje buzamuka buva muri kiriya kiyaga kubera ibyo bita ‘evaporation’ hanyuma byahura na wa mwuka bigakora ibicu ari nabyo nyuma bivamo amashyarazi abantu muri rusange twita imirabyo.
Ba mukerarugendo bakunda kujya muri kariya gace kwireba iriya miyaga n’imirabyo iterwa nayo.
UM– USEKE.RW