Muhanga: Abishe Abanyamulenge ntibaragezwa imbere y’ubutabera kandi barabyemeye
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 11 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu nkambi yo mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, imiryango ifite ababo bazize ubwo bwicanyi, bongeye gusaba ko abiyemereye ko bagize uruhare muri buiya bwicanyi bashyikirizwa ubutabera.
Uyu muhango wo kubibuka wabereye mu karere ka Muhanga, aho imiryango ifite ababo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu mwaka muri 2004 bavuze ko bitumvikana kubona hariho abantu bemeye ko ari bo bishe iriya miryango nta gahato bashyizweho, bakabinyuza no mu itangazamakuru mpuzamahanga ariko kugeza uyu munsi bakaba bataragezwa imbere y’ubutabera.
Rugazura Jonas, uhagarariye Umuryango w’Abanyamulenge, avuga ko kuva ubu bwicanyi bwakorwa, bakomeje kwandikira Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) basaba ko ku ikubitiro hatabwa muri yombi abiyemereye ko bishe abanyamulenge barimo Pasiteri Habimana na mugenzi we Rwassa Agatho bose bahoze mu buyobozi bw’ishyaka FNL rivugwaho gukora buriya bwicanyi.
Ati: “Ntabwo duzacika intege! Tuzakomeza dukore ubuvugizi kugeza ubwo ubutabera buzakora akazi kabwo abishe benewacu bakagezwa imbere y’ubucamanza”
Umunyamategeko Mvano Jean yibukije abari aho ko nta butabera mpuzamahanga buzita ku bibazo byabo niba bo ubwabo badakomeje kwivuganira no kwibutsa amahanga ko benewabo bishwe bazira ubusa.
Muri Gashyantare uyu mwaka bamwe mu barokotse buriya bwicanyi bandikiye ubutegetsi mu Burundi kugira ngo babasabe guta muri yombi Pasteur Habimana na Rwasa ariko ngo ntibyakozwe.
Ubwicanyi bwo mu Gatumba bwabaye ku italiki ya 13, Kanama 2004 buhitana abanyamulenge 166 bukomeretsa n’abandi barenga ijana.
Agathon Rwasa washyiriweho impapuro zo kumufata ubu ni Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yatsinzwe na Pierre Nkurunziza muri mpera z’ukwezi gushize.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW
4 Comments
Twifatanije nabanyamulenge babuze ubutabera kubera impamvu za politike. Ntekerza ko abanyamulenge bazi agahinda bitera iyo uwakwiciye yiswe cga yiyise intwari.
Nibihangane kuko natwe mu Rwanda turacyategereje ubutabera.
Pôle. pôle.
Aba kuki batarengerwa?
Letat se ibivugaho iki?
iyi nkuru ntabwo isobanutse kuko letat y’uburundi
igomba kugaragaza abishe aba bantu.
Kuko yari inshingano zayo kurinda impunzi ziri kubutaka bwabo.
Mugihe bishwe rero hagamba kubaho investigation nibande babishe kubera izihe mpamvu.
Ariko ubugwari bwa letat ya DRC niyo yagombye kuba ibifitemo imbaraga ariko ndumva ari ikibazo cya abanyamurenge gusa bitareba DRC.
Niba kongo ubujiji buzagezahehe?
Nabyo birambabaje aru urwanda ministre y’ubutabera yakibwiriza akavaho kandi
atagoranye cyangwa bamwanze oya.
@Bayimana nibanze ikore iperereza kubamaze kubicira abaperezida babiri.Ndadaye na Ntaryamira.
Comments are closed.