Digiqole ad

Sandra Teta urega IGIHE.com kumusebya ntibaburanye nk’uko byari byitezwe

 Sandra Teta urega IGIHE.com kumusebya ntibaburanye nk’uko byari byitezwe

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) kuri uyu wa gatanu rwari kumva Sandra Teta umunyamideri uvuga ko yasebejwe bikomeye mu nkuru y’ikinyamakuru Igihe.com, ndetse rukumva ibyo iki kinyamakuru kibivugaho, hagamijwe kubunga cyangwa guhana byo mu mwuga uwakosheje. Ibi ntibyabaye kuko umuyobozi w’iki kinyamakuru yanze umwe mu bakomiseri b’uru rwego wari mu bari kumva impande zombi.

Miss Sandra Teta yari yaje kumva icyo RMC itegeka ku kuba yarasebejwe na IGIHE.com
Miss Sandra Teta yari yaje kumva icyo RMC itegeka ku kuba yarasebejwe na IGIHE.com

Teta Sandra yaregeye RMC ashinja Igihe.com n’umunyamakuru wacyo Sabin Murungi kumusebya no kumutuka mu nkuru basohoye yerekeye ubuzima bwe bwite. Ashinja iki kinyamakuru ubunyamwuga bucye no kumwibasira.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, rwakiriye iki kirego mu cyumweru cyashize, rusanzwe rwakira ibirego nk’ibi rugahuza abaregwa n’abarega, akenshi hakaboneka umwanzuro bitarinze kugera mu nkiko.

Ubwo Sandra Teta yari ahawe umwanya ngo yongere gusobanura ikirego cye imbere y’abo arega, umuyobozi wa IGIHE.com yahise asaba ijambo maze avuga ko afite ikibazo cyatuma badakomeza kumva impande zombi.

Meilleur Murindabigwi umuyobozi w’Igihe Ltd hamwe n’umunyamakuru Sabin Murungi bari kumwe n’umwunganizi wabo mu mategeko bari bitabye. Murindabigwi avuga ko adategereje ubutabera kuri Komiseri Prince Bahati wa RMC kuko ngo basanzwe bafitanye ikibazo.

Murindabirwi yasobanuye ko hari urubanza rwigeze kubaho atavuze urwari rwo maze bakumva Bahati avuga amagambo arimo kubogama bityo bamutafata ko adashobora kuba intabera.

Umuseke wamenye ko icyo kibazo gishingiye ku nkuru Igihe.com yakoze ku idini y’abadivantiste b’umunsi wa karindwi (Bahati abereye umuvugizi), bakavugana nabi ndetse ngo bagatongana kandi bamufashe amajwi.

Nubwo Bahati we yavuze ko nta kibazo azi afitanye na Igihe.com ndetse ko ntaho yigeze aregwa n’iki kinyamakuru ko hari ikibazo afitanye nacyo.

Abagize inteko basabye abari bitabiriye urubanza gusohoka kugirango bafate umwanzuro ku busabe bwa igihe.

Nyuma y’iminota nk’icumi inteko yongeye kubahamagaza maze ivuga ko ubusabe bw’IGIHE bwakiriwe bityo ko urubanza rugomba gusubikwa kugirango bazabanze barebe ko bufite ishingiro.

Barore Cleophas, umuyobozi wa RMC w’agateganyo, yagize ati: “ubusabe bwa Igihe burakiriwe kuko hano dukora kunga abantu, ntiwabikora hari ufite ikibazo.”

Inteko yasabye igihe ko bitarenze kuwa kabiri tariki ya 18 uku kwezi bazaba bazaniye uru rwego ibimenyetso bigaragaza koko ko bafitanye ikibazo na Bahati Prince kugirango kuwa 20 Kamena saa tatu urubanza rukomeze.

Miss Sandra Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011 akaba yaranditsweho na Igihe inkuru bamwe bavuze ko ari ugusebya umuntu no kwinjira mu buzima bwe bwite mu buryo bugambiriye kumwandagaza.

Bahati Prince (iburyo) yavuze ko yumiwe nyuma y'uko  umuyobozi w'IGIHE Lt avuze ko bafitanye ikibazo
Bahati Prince (iburyo) yavuze ko yumiwe nyuma y’uko umuyobozi w’IGIHE Lt avuze ko bafitanye ikibazo

Photos/T Ntezirizaza/UM– USEKE

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ibi ni ok biraza gutuma abanyamakuru bacika ku matiku.

  • Ariko nanjye nabonye iyo nkuru mbona bakabije.

    Nanone IGIHE sibo bavuze ko BABOU-G yabonetse kandi atariwe.

    Igihe Ltd bagomba guhindira.Cyangwa uwo munyamakuru yagize ishari ko TETA yamwimye ibintu…

  • Umuseke.com
    Mutwereke iyo nkuru dutange Ibitekerezo Turabera … Uwo mukobwa iyo ajya kuba yiyubaha ntiyari gufungwa.

  • Bakame nyngufi gufungwa sicyo kibazo kuko nawe ushobora gushiduka warayeyo aho ikibazo n’ikibanyamakuru bakoreshwa ku nyungu zabamwe abo rero bakwiye guhanwa by’intangarugero nabaharabitse Ingabire basabye imbabazi kandi tuzi ako afunze azira amakosa akomeye
    Sandra yararenganye bamwinjiriye mu buzima binjira no mubuzima bw’umuryango we
    niba bidakemutse azagane inkoko ababangabo babone isomo ribakwiye

  • Uriya munyamakuru Murungi Sabin nawe arakabya.yatangiye ari umuntu wandika ibintu bisobanutse none banza yarakize akibagirwa gukinga.birababaje

  • Ariko Murungi amaze kwiyibagiza ko ari wi BURERA iyo mumisozi ya za BUTARO.hari ikirara kiruta Vestine

  • NAnjye iyi nkuru narayisomye ndumirwa, wagirango ni umuntu bari bafitanye amahari bituma amwandagaza kuriya, njye nahise numirwa nti ese ko aba banyamakuru bigize nk abiburayi ndagira nte,dore ko aribo bahimba amakuru mu butindi bwinshi bagamije gusenya, wowe wabyanditse ebana nahise mbona ko ufite umutima w ubutindi wo kubabarirwa saana, ibua aribyo byose biragaragara neza ko byavuye ku ishyari tu

  • Ubu witeje itangazamakuru, ntibyari bitazwi bigiye kujya ku karubanda, abari batazi ibipfa n’ibikira babimenye. Iyo wibera nka kiriziya bavuga byaba byo bitaba byo bakicecekera nyuma y’iminsi mike birasibangana. none bya biganiro bica ku maradiyo byitwa show bizou ubona ko batagiye kuzagutaramaho muri ino weekend. Iturize kdi ntukike intege, ureke ko 80% bya business zawe ubu warangije kuzifugira imiryango bitewe no kwiteza itangazamakuru.

Comments are closed.

en_USEnglish