Digiqole ad

Ubushinwa: Umuriro watwitse icyambu uhitana abantu 44 barimo abatabazi 12

 Ubushinwa: Umuriro watwitse icyambu uhitana abantu 44 barimo abatabazi 12

Wari umuriro ufite ingufu

Kuri uyu wa gatatu mu Bushinwa ku cyambu cya Tianjin mu bilometero hafi 90 ivuye mu murwa mukuru Beijing haturikiye ikintu tutaramenya icyo aricyo  gihitana abantu 44 hakomereka 500 gitwika n’imodoka nyinshi zari hafi aho.

Umuriro wadutse kuri iki cyambu wateje igihombo kinini
Umuriro wadutse kuri iki cyambu wateje igihombo kinini

Kubera ubukana cyaturikanye ndetse n’ivumbi, umuriro ndetse n’ibyuma bya ziriya modoka, abaturage batuye hafi aho basohotse mu ngo zabo bariruka baziko ari ikirunga kirutse.

Daily mail yanditse ko ibyabaye byari bikabije k’uburyo n’umuntu uri mu kirere mu ndege yabashaga kubibona.

Icyambu cya Tianjin ni kimwe mu byambu binini ku Isi bibikwaho imodoka nyinshi mbere y’uko zoherezwa mu bihugu byazitumije.

Wari umuriro ufite ingufu
Wari umuriro ufite ingufu
Izi modoka zahindutse umusaka
Izi modoka zahindutse umusaka
Bagenzi babo 12 bapfuye bajya gutabara
Bagenzi babo 12 bapfuye bajya gutabara

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • reba imodoka zahiye ntaragura n imwe

  • Twihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka

Comments are closed.

en_USEnglish