Ruhango: Abikorera biyemeje kuzubaka uruganda rusya ibigori
Mu muhango wo gusoza umwiherero w’ abikorera bo mu Karere ka Ruhango wamaze iminsi itatu, abawuteraniyemo biyemeje kuzazamura akarere kabo binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bizagirira akamaro abahatuye bose n’abazavuka ejo hazaza.
Umwe muri bo witwa Bizimana Jean de Dieu akaba ari nawe ubakuriye avuga ko mu minsi itatu bamaze bafashe icyemezo cyo kuzamura akarere bakoreramo binyuze mu kubaka uruganda rusya ibigori, kubaka ikigo abagenzi bategeramo imodoka, Sitasiyo ya essence n’isoko rya kijyambere.
Uyu mwiherero wamaze iminsi itatu wari ugamije kurebera hamwe uko abikorera bahuza imbaraga bakubaka ibikorwaremezo bizatuma akarere ka Ruhango gatera imbere bityo abahakorera n’abaturage bahatuye bikabona serivisi nziza kandi zihuse.
Bizimana Jean de Dieu Perezida avuga ko kudahuza ingufu ari yo mbogamzi abikorera muri aka karere bahuraga nayo, aho buri wese ayri nyamwigendaho, ariko ngo mu biganiro bahawe basanze umuntu ku giti cye adashobora gutera imbere atisunze bagenzi be kuko kwishyira hamwe bigabanya igihombo,.
Mbabazi Francois Xavier uyobora Ruhango yabwiye bariya ba rwiyemezamirimo ko kuba baratinze gufata icyemezo cyo kubaka ibikorwaremezo byaterwaga n’imyumvire idafututse bamwe muribo bari bafite kuko bari bumvaga ko kubaka ibikorwaremezo bigomba guharirwa inzego z’Ubuyobozi gusa.
Mbabazi yagize ati:«Ingamba Leta ishyize imbere ni uko iterambere ryose rigomba gushingira ku bikorera, Leta ikaza yunganira »
Umukuru w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Gen Kagame Alexis, wari umushyitsi mukuru yagarutse ku ruhare inzego za Leta zagize kugira ngo umutekano ugaruke mu gihugu ari nabyo bikwiye guha imbaraga abikorera, kandi bagakora bisanzuye kuko nta nkomyi iyo ari yo yose yahungabanya umutekano wabo ndetse n’imitungo bafite.
Yongeyeho ko guhuza imbaraga ari bwo buryo bwiza buzatuma iterambere ry’akarere ryihuta, Abanyarwanda bose bakora bahuje intego cyane cyane ko n’igihugu cyashyizeho icyerekezo cya 2020 abantu bose bagomba gukora bagambiriye kugeraho.
Nk’uko abari muri uriya mwiherero babyemeranyijweho, ngo kubuka ikigo abagenzi bategeramo imodoka bizatwara miliyari ebyeri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda kandi ngo kuubufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere, abagize umutwe w’Inkeragabara, abikorera bo mu mirenge ya Kinazi, Ntongwe na Mbuye bakazubaka uruganda rutunganya ifu y’ibigori.
Abikorera bo mu mirenge ya Kabagali, Bweramana na Kinihira biyemeje kuzubaka Station ya Essence naho abo mu mirenge ya Byimana na Mwendo biyubakire isoko rya kijyambere.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mukomereze aho Psf Ruhango uyu muyobozi wabo Jean de Dieu ndamuzi ni umukozi mu minsi irimbere muraza kubona uburyo Ruhango igiye gutera imbere
Comments are closed.