K8 Kavuyo ashobora gushyingiranwa na Cynthia
Muri Werurwe 2015 nibwo hagaragaraye undi mukobwa witwa Umutoni Cythia byavuzwe ko asigaye akundana na K8 Kavuyo ariko bakaba bari barabigize ubwiru, kuri ubu bashobora gushyingiranwa ku mugaragaro nk’umugore n’umugabo.
Nyuma yo gutandukana na Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 bari bamaze kubyarana umwana bise Ethan Muhire, byaje kugaragara ko afite undi mukobwa bakundana ndetse baza nawe kubyarana.
Kuri ubu amakuru agera ku Umuseke atangazwa na zimwe mu nshuti zabo, aravuga ko bari mu mishanga yo kuba bashyingiranwa bakabana burundu.
Ibi nanone bigashimangirwa n’amwe mu mafoto bagenda bashyira ku mbuga nkoranyambaga aho bagenda babwirana amwe mu magambo y’urukundo ruri hagati yabo.
Umutoni Cynthia bivugwa ko ashobora gushyingiranwa na K8 Kavuyo, umwana wabo bamaze kumwitirira rimwe mu mazina ya se ariyo Muhire Zion Iliza.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
Uyu muhungu sinshobora kumwizera tuzabibara tubibonye. Ubu se bo narongora azamenya kwifata ahame mu rugo rwe koko? Tubitege amaso
ni kavuyo koko
Ririya zina naryo riramushingirira kabisa. izina ribi we, rituma ukora ibijyanye naryo nyine.
kiki uvuze ukuri kavuyo nikavuyo kabisa
Ariko mwari mwabona impfizi izirikwa?
Comments are closed.