Digiqole ad

Kuki abantu bishimira cyane ibitaramo bya shitani kurusha iby’Imana?- Natty Dread

 Kuki abantu bishimira cyane ibitaramo bya shitani kurusha iby’Imana?- Natty Dread

Natty Dread yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Hobe’

Raphael Mitali ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Raggea akaba yarabaye mu bihugu bitandukanye birimo Jamaica ari naho yamenyaniye na nyakwigendera Bob Marley, wanamwise akazina k’ubuhanzi akoresha ariko Natty Dread. Yibaza ngo impamvu abantu benshi bitabira ibitaramo bya shitani kurusha iby’Imana.

Natty Dread yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Hobe'
Natty Dread yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Hobe’

Ibi bitaramo bya shitani Natty Dread ngo yashakaga kuvuga, ni bimwe mu bitaramo bitegurwa n’abahanzi baririmba indirimbo zitari iz’Imana ‘Secural Music’.

Imwe mu mpamvu yatangaje yatumye abyita ibitaramo bya shitani ngo ni uko akenshi hari abajya muri ibyo bitaramo bajyanywe no kunywa inzoga cyangwa se gusambanirayo.

Mu kiganiro Kt Idols kuri Kt Radio, Natty Dead yasobanuye ko abahanzi b’aba rasta ari bamwe mu bahanzi bakora ivugabutumwa babinyujije mu njyana yabo ya Raggea

Yagize ati “Hari igihe ntekereza ku mpamvu abantu benshi bakunze kwitabira ibitaramo bya shitani ibi byose bitegurwa n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe kuruta uko bitabira ibitaramo by’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana.

Icyo mbyitira ibya shitani, ni uko akenshi usanga abantu babyitabiriye bamwe bajyanywe no gusindirayo bagakora ibyaha birimo ubusambanyi. Nyamara ahubwo bakabaye bitabira ibirimo ubutumwa bw’agakiza kuruta kwitabira ibyo byose.

Nanjye ndi umuhanzi. Ariko burya umu rasta ni umwe mu bavugabutumwa kuko injyana dukora ya Raggea tuvugira abantu benshi bababaye ndetse tukanabahumuriza”.

Natty Dead akomeza avuga ko iyo uteguye igitaramo cyo gufasha imiryango cyangwa abana batabayeho mu buzima bwiza udashobora kubona abantu 100 bakitabira.

Ariko waba wateguye igitaramo umuntu uri bwinjiremo ari bufate icupa ry’icyo kunywa ngo abantu bagakubita bakuzura.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish