“Imikorere ya ba ‘Managers’ b’abahanzi iracyafite ikibazo” – Social
Mugwaneza Lambert bita Social Mula muri muzika nyarwanda, avuga ko asanga imikorere ya ba Managers b’abahanzi ikiri hasi ugereranyije n’ibyo binjiriza abahanzi ndetse n’ibyo umuhanzi yiyinjiriza ku giti cye.
Mula ni umwe mu bahanzi bakunze kugarukwaho cyane kubera imiririmbire ye benshi bavuga ko irimo ubuhanga kubera zimwe mu ndirimbo ze zagiye zikundwa cyane.
Mu kiganiro na Isango Star Social Mula yatangaje ko imikorere ya ba managers b’abahanzi mu Rwanda igifite ikibazo mu bikorwa bakorera abahanzi.
Yagize ati “Mu Rwanda aba managers bakurikirana ibikorwa by’abahazi baracyafite imikorere ikiri hasi. Kuko usanga akenshi bihutira kuba bashaka gukurikirana ibyo wowe winjije aho kuba bagushakira akazi.
Ubundi nibaza ko management y’umuhanzi ariyo imushakira ibiraka hirya no hino noneho bikaba ngombwa ko muri ka kazi wakoze aribwo mukurikiza ibiri mu masezerano mwagiranye.
Ariko siko kenshi bikorwa kuko ahubwo bashaka kuba bakora management ku bikorwa wowe washatse nk’umuhanzi. Bityo iyo mikorere ikaba ari nayo ituma bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda badashaka aba managers”.
Social Mula akomeza avuga ko kugeza ubu nta nzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda abarizwamo cyangwa label iyo ariyo yose.
Ahubwo ko icyo ashyize imbere ari ugukora cyane mu buryo bwose abifashijwemo n’abafana be ndetse na bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
1 Comment
Petit musala nayo iza kilo tolandiyo trop
Comments are closed.