Ubushinwa bugiye kwibuka Umunsi wo KWIBOHORA Abayapani ku nshuro ya 70
Ubushinwa bugiye kwibuka urugamba n’abarusizemo ubuzima bwabo bibohoza Abayapani bari barabigaruruye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi(1940-1945). Mu birori bizabera mu Murwa mukuru Pékin ku italiki ya 02-03, Nzeri uyu mwaka, hazanamurikwa bwa mbere mu mateka ibikoresho n’ubuhanga by’ingabo z’Ubushinwa.
Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, Xinhua , byasohoye incamake ku bikoresho bizerekanwa.
Umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa azavuga ijambo nyamukuru hanyuma atange impeta ku ntwari z’Ubushinwa.
Ibihugu byose byihuriye mu Muryango wo gufatanya n’Ubushinwa nka Kazakhstan, Kyrgyzstan, Russia, Tajikistan na Uzbekistan byemeje kuzaza gufatanya n’Ubushinwa.
Muri uwo mwiyerekano Ubushinwa bwatumiye ingabo zo mu bindi bihugu kuzaza kwiyereka.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Bushinwa n’ibyo hanze baratumiwe ariko bagomba kuba barangije kwiyandikisha bitarenze 18 Kanama uyu mwaka.
Abanyamakuru bazacumbikirwa kandi bitabweho n’abazaba bari Péquin.
Umuhanda wo kuri Tiananmen Square ubu waratunganyijwe kugira ngo uzacibweho n’ibifaro by’Ubushinwa kuri uriya munsi.
Kimwe cya kabiri k’ibinyabiziga biba mu Bushinwa bizagarikwa kugira ngo bifashe abashomeri b’ibifaro n’izindi midoka ziremereye babone inzira.
Kugira ngo babone uko berekana indege neza, abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bemeje ko nta rugada rusohora imyuka ihumanya ruzakora.
Abafundi bazaba basubitse imirimo yabo kuko ishobora kuzamura ivumbi kandi ikintu cyose cyatera ivumbi kizahagarara gukoreshwa cyangwa gukora.
Leta yashyizeho umunsi w’ikiruhuko ngo Abashinwa bose aho bari ku Isi bazaruhuke kandi bizihize uriya munsi.
Amasoko y’imari ya Shanghai na Shenzhen azaba afunze mu minsi ine, ni ukuvuga kuvuga ku italiki ya 3 kugeza ku ya 6, Nzeri uyu mwaka.
Ubushinwa nicyo guhugu cya kabiri gikize mu Isi kandi gihora gihigana ubutwari na USA cyane cyane ku bikoresho aho biva bikagera!
UM– USEKE.RW
1 Comment
Wawww China genda wesa imihigo nkanyurwa !!!
Comments are closed.