Global Fund yahagaritse 50% ku nkunga yageneraga RRP+
Mu nama yateraniye ku wa kane tariki 06, Kanama, 2015 igizwe n’abayobozi b’uturere twose tw’igihugu ndetse n’ abagenzuzi b’Urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA berebeye hamwe uburyo baziba icyuho cyatewe n’uko Global Fund yabahagarikiye inkunga ku kigero cya 50%.
Twaganiriye na Uwuyezu Andre uyobora Urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA bita RRP+ adutangariza ko kuva inkunga yahagarikwa batigeze bicara ngo babiganireho barebere hamwe uko bazaziba icyuho.
Yagize ati: “Global Fund yahagaritse inkunga yaduteraga ku kigero cya 50% k’uburyo byatumye abakozi benshi bareka akazi.”
Gusa ngo n’ubwo batakaje abakozi biyemeje kuziba icyo no gukomeza mu kwishakamo ibisubizo.
Uwayezu Andre yakomeje avuga ko RRP+ iteganya ‘kwigira’ no kwishakamo icyizere kandi bakanishakamo imbaraga kugira ngo bakomeze kwita ku buzima bw’ababana na Virusi itera Sida.
Nyuma yo kugabanyirizwa inkunga bavuga ko bizagorana gukomeza gukora ariko ngo buhoro buhoro bazabishobora.
Ubu ngo abayobozi babo zajya bazinduka batege nk’abandi kuko n’imodoka bakoreshaga zaturukaga kuri Global Fund.
Kugeza ubu abanyamuryango bagize RRP+ bose mu gihugu n’ibihumbi 16, ndetse inkunga Global Fund yari isanzwe ibatera yari y’ubuvuzi bw’igituntu, HIV ndetse n’imodoka bari basanzwe bakoresha.
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW
6 Comments
birababaje
nonese ko mutatubwiye impamvu bahagaritse iyo nkunga
Ni Global Fund ntabwo ari Global Found.
Ni isomo tugomba kugenda tubona, ntibishoboka ko ubeshwaho n’inkunga ubuzima bwawe bwose! Tugerageze guhanga imishinga iramba aho kurya tutazigamira ejo hazza! Buri rwego rwa Leta rwakagombye kubikuramo isomo!
Ubwo harimo ibibazo muri management byakagombye gukemurwa kuko hari na malaria, TB n’izindi epidemies…Milliards zaburiwe irengero, imiti yataye agaciro na moustiquaires ziri problématiques.
@Kazimbaya Abo bazungu bamaze kumenya Minister arumuyoboro usahurira kanaka twese tuzi.
Comments are closed.