Rubavu: Abaturage ntibashaka urusyo rutari urwo Kagame yabahaye
Nk’uko byemezwa n’abaturage bo mu kagari ka Mbugangari muri Rubavu ngo muri 2003 Perezida Kagame yabahaye urusyo ngo rubafashe ariko ruza kuburirwa irengero. Ubuyobozi ngo bwaje kubaha urundi rudafite ingufu none ngo ntibarushaka. Abaturage bemeza ko urwo bahawe n’Akarere ka Rubavu rudafite ingufu kuko rushobora gusya ibiro 45 kandi izindi nsyo zisya ibiro 300.
Kubera iyo mpamvu abaturage barashaka ko ubuyobozi bwabasubiza urusyo biherewe n’Umukuru w’igihugu.
Uru rusyo rwatanzwe n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2003 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya mbere, abaturage bavuga ko icyo gihe baruzaniwe n’umusirikari witwaga Ibambasi Christian.
Sekidende Hamisi yabwiye Umuseke ko ubwo Umukuru w’igihugu yemeraga kuzabaha urusyo we yari umuyobozi w’akagari, urusyo ruza gutangwa amaze gusimburwa n’uwitwa Majyambere Allain wakiriye urwo rusyo.
Sekidende yemeza ko yiboneye urwo rusyo akemeza ko icyo gihe nta muriro wari muri ako kagari ka Mbugangari ahubwo ko bahisemo kurubika bagategereza igihe umuriro uzabonekera kuko nawo bari bawemerewe n’umukuru w’igihugu.
Avuga ko ubwo umuriro wabonekaga we na bagenzi be batangajwe no kumva bavuga ko urwo rusyo babonye Majyambere Allain arupakira imodoka ngo arujyanye kuri Petite Barrière nyuma abazanira urusyo rutari rwarundi yatwaye ndetse na Sekidende yemeza ko urwo rusyo koko atarirwo bahawe.
Ubwo iki kibazo cyavugwaga mu itangazamakuru mu mwaka wa 2012 uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Kabahizi Celestin yategetse ubuyobozi bwa Rubavu kugurira abaturage urusyo .
Babonampoze Hamisi ukuriye Inama njyanama y’Akagali ka Mbugangari nawe avuga ko urusyo bahawe n’Akarere nta bushobozi rufite kandi ko hari byinshi rubura.
Hamisi avuga ko yabibwiye ubuyobozi bw’akarere ko urusyo batanze rudafite ubushobozi nkubw’izindi nsyo ziboneka ku isoko.
Basabwe gukoresha ruriya rusyo mu gihe cy’amezi atatu barugerageza ariko nyuma ngo rwaje gucika integer, rurahagarara.
Majyambere Alain ushyirwa mu majyi kuba yaragurishije urusyo rw’abaturage avugana n’umuseke yahakanye ibyo abaturage bamurega, avuga n’ikimenyimenyi ibara abaturage bavuga ko urusyo rwari rufite atari ryo..
Avuga ko ibara urusyo rwari rufite ryari umutuku n’ubururu naho abavuga ko ryari umuhondo ngo atazi aho babikura.
Majyambere avuga ko nyuma y’uko abaturage batangiye kuvuga ko urusyo rwarigishijwe yahamagawe kuri Polisi agatanga amakuru, ndetse ngo asaba ko abarutanze bahamagazwa bagatanga amakuru kuko bahari maze ukuri kukajya ahagarara.
Avuga kandi ko babwiye akarere ko urusyo nta ngufu rufite abatekinisiye bamubwira ko bagomba kurukoresha uko ruri nibwo abaturage babyumvise bararakara.
Uru rusyo rukaba muri ayo mezi atatu rwirinjije amafaranga 45, 000 Frws bitewe n’abakiriya bazaga gusesha bakigendera bitewe n’uko nta ngufu basangaga rufite mu gihe izindi nsyo zinjiza arenga 300.000FRWS ku kwezi.
Maisha Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu
3 Comments
uru rusyo ruzarikora!jye numva IBAMBASI ariwe wakemura iki kibazo akemeza ko ruriya arirwo yazanye koko?
ni hatari kurya nibyo perezida yayatanze! ntabwoba Se!
Nanjye mbonye ari ruto byo, simpamya ko perezida yatanga urusyo nk’urwo unuturage yagomba gutunga iwe ashya ikiro kimwe. Babaikurikirane
Comments are closed.