Nyarugenge: Urukiko rwanzuye ko umukozi wa RBC afungwa iminsi 30
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umukozi wa RBC kugambirira kunyereza amafaranga ibihumbi 150, kuri uyu wa 06 Kanama Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko uyu mukozi hamwe n’undi baregwanwa baba bafunzwe iminsi 30 bagakurikiranwa bafunze kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.
Ni icyemezo cyasomwe abaregwa (Kampayana Richard na Sadiki Thierry) badahari, umucamanza akaba yavuze ko mu bimaze kugerwaho mu iperereza bigaragaza ko hari ibimenyetso bigize icyaha aba bombi bakurikiranyweho bityo kuba bakurikiranwa bari hanze bishobora kwica iperereza cyangwa bagatoroka ubutabera.
Umucamanza yavuze ko Urukiko rufite urwandiko rw’inzira (feuille de route) mpimbano rwashyizweho umukono n’umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima uyu akaba ari Kampayana Richard nk’uko byemejwe n’umuhanga mu gusuzuma inyandiko.
Urukiko runafite inyandiko igaragaza ko Kampayana yaragiye kwishyuza mu kigo SGES gifitanye amasezerano na RBC yo kuyitwarira abakozi.
Kimwe no kuba RBC yari yasinye Sheki kugira ngo hishyurwe ibihumbi 150 nyuma bikaza kuvumburwa ko inyandiko zakozwe hakwa aya mafaranga ari impimbano, umucamaza yavuze ko ibi byose ari impamvu zigaragaza ko gukeka Kampayana ho icyaha bifite ishingiro.
Ku ruhande rwa Sadiki Thierry ukorera SGES, umucamanza yavuze ko kuba yarujurije Kampayana Richard urwandiko rw’inzira (feuille de route) rutazwi akanagena umushoferi utazwi ari impamvu zikomeye nawe zituma akekwaho icyaha.
Ingingo ya 89 n’iya 106 byo mu gitabo cy’amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha zivuga ku ifunga n’ifungura by’agateganyo zigaragaza ko iyo hari impamvu zikomeye zituma uregwa cyangwa abaregwa bakekwaho icyaha, umucamanza ategeka ko bakurikiranwa bafunze iminsi 30.
Umucamanza yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo aba bombi (Kampayana Richard na Sadiki Thierry) bazage babonekera igihe mu gihe cy’iperereza ndetse ko hari impungenge z’uko bashobora gutoroka ubutabera bityo yemeza ko bagomba gukurikiranwa bafunze kuko n’impamvu batanze basaba gukurikiranwa bari hanze nta shingiro zifite.
Kampayana Richard ukorera ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC akurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano agamije kunyereza umutungo wa Leta; naho Sadiki Thierry bareganwa hamwe we akurikiranyweho ubufatanyacyaha.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyakoreshaga uyu mugabo uri gukurikiranwa gushaka kunyereza 150,000 Rwf giherutse kwitaba Abadepite bagize Komisiyo ikurikirana imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta(PAC) kugira ngo kisobanure kuri za miliyari zakoreshejwe nabi izindi zikanyerezwa.
Mu minsi ishize abaregwa bari bafunganywe na bagenzi babo barindwi ariko bo bafunguwe kuri uyu wa Kabiri.
Kampayana Richard ubwo yisobanuraga kuri uyu wa gatatu, yavuze ko kumushinja gushaka kunyereza ibihumbi 150 ari ugushaka kujijisha kuko we n’umugore we ngo bahembwa arenga miliyoni bityo ngo ntiyakwandavurira ayo bamushinja.
Kuri we ngo bikorwa n’abantu bashaka kujijisha kubera amafaranga abarirwa mu miliyari ngo bagize uruhare mu kunyereza.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
7 Comments
Yewe abarengana ntagihe batazabaho koko nawe ngo bakurikiranyweho kugambirira kunyereza umutungo utaratwawe aho bagakurikiranye abanyereje umutungo birirwa bavuga mu bigo byagenzuwe! None se ibigo byose byagenzuwe bavugako umutungo wa leta wanyerejwe uba warinyereje?
Mana we ngwino utabare abawe nahubundi by’isi ni amabanga!
Ariko se Habuze za miliyari nkuko mubivuga muvugisheukuli ko mu mufungiye kugirango abereke abatwaye izo Miliyali ariko ibyo ni Ugutekinika kuko murabszi abazitwaye we arazira ko yababwiye ko mu rugo iwe hinjira arenze ayo uyu mucamanza amufitiye ishyari menya umugore we ntacyo yinjiza mu rugo uyu muntu rwose si umujura abo mwizera ngo bbafite imyanya myiza nibo biba menshi urugero ni Mitari nabandi bafiteibirombe abashyze cash Libiya mufuka wabo abafata ubwishyu (Rent) cyangwa ubukode bwinzu ya Rujugiro abafite amabanki yabo mubihugu byo hanze ni byinshi twavuga rwose uyu muntu mumurekure mugitondo cya kare ejo tuzasoma amakuru ko Madam we yahagaritswe kukazi Mwihangane abo mu ryango waba bagabo
Nari gutungurwa bakurekuye! Gutese? Ba gitifu b’utugari bariye ruswa, ba DASSO batse inyoroshyo, abayobozi ba primaire bariye frw yo kugura impapuro z’abana, n’abandi nkabo bakenyere bawuheremo, naho miliyari zaburiye muri ba nyakubahwa rwose ubucamanza ntabimenyetso bwakwibonera kuko ayo ni amakosa si ibyaha!!
Bage bishyura amakosa yabo,
Niba yaribeshye kdi yihangane
Yibukeko bibaho
Merci merci
ndumiwe pe! NGO 150000 niyo bazira? erega mwanditse Ku mbuga zose! ko mutajya kubaza ayo mamiriyari aho ageze agarurwa! ahaaa nzaba mbarirwa!
Amakinamico aragwira ubuse hari utabibona ko abo bari bafunze bose ryari ikinamico ari umuntu umwe bashakaga!
Yewe niyihangane na Yesu yararenganyijwe kandi yari umwana w”Imana
Comments are closed.