Digiqole ad

Uganda: Igisirikare cyirukanye ingabo za Sudani y’epfo zari zarabateye

 Uganda: Igisirikare cyirukanye ingabo za Sudani y’epfo zari zarabateye

Igisirikare cya Uganda kiremeza ko cyasubijeyo ingabo za Sudani y’epfo

Igisirikare cya Uganda cyitwa UPDF (Uganda People’ Defense Forces) cyirukanye ingabo za Sudani y’epfo zari zinjiye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize zambuka ubutaka bureshya na kilometero icyenda zihashinga idalapo.

Igisirikare cya Uganda kiremeza ko cyasubijeyo ingabo za Sudani y'epfo
Igisirikare cya Uganda kiremeza ko cyasubijeyo ingabo za Sudani y’epfo

Amakuru atangwa na The Monitor aremeza ko mu midugudu ya Apuk na Yoke igize akarere ka Lamwo humvikanye amasasu  hagati y’ingabo za UPDF n’iza Sadani y’epfo, bikaba bivugwa ko nyuma y’iyo mirwano ingabo za Uganda zirukanye iza Sudani y’epfo.

Amakuru yari yagiye hanze kuri uyu wa kabiri yemezaga ko ingabo  200 za Sudani y’epfo zari zambutse umupaka wa Uganda zigenda zisaba abantu kuzivira mu nzira. Zaragiye zigeze aho zashakaga zihashinga idalapo ry’igihugu cyabo.

Kubera gutinya ko habaho intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi abaturage  400 batuye hafi aho bahisemo kuva mu byabo.

Col Paddy Ankunda uvugira igisirikare cya Uganda yavuze ko bakimara kumva ko abasirikare ba Sudani y’epfo bateye, bahisemo kuba babihoreye kugira ngo barebe icyabazanye.

Ariko ngo bamaze kubona ko nta gahunda yo gusubira iwabo bibwirije, UPDF yahisemo kubagabaho igitero cyane cyane ko nabo bari babarasheho.

 Yasabye ko Leta zombi zakwicarana zigakemura ikibazo cy’imipaka bamaze iminsi batumvukanaho.

Umukuru w’akarere ka Lamwo  Mathew Akia  yavuze ko ubwo ingabo za Sudan y’epfo zatahaga zashize amadalapo abiri y’igihugu cyabo, moto n’ingunguru ebyiri babikagamo amazi ndetse ngo n’imbunda zimwe na zimwe.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • muvuga ngo Abanyawanda tugira amafuti mureke muzibere South soudan bariya bantu nahano mumahanga barananiranye, ni abarwayi bo mu mutwe gusa none ngo barayizana muri EAC buretse bazumirwa

  • kriss niwowe ugira amafute mujye mwiyubaha ntabwo arabanyarwanda muri rusange

  • Ariko Kriss abanyarda bafashe igihugu bacyambuye umwanzi wari warakigaruriye nibo uvuga ngo bagira amafuti? jya utekereza mbere yo kuvuga.

Comments are closed.

en_USEnglish