Digiqole ad

Rutsiro: Yakubise umuhungu we imihini aramwica

 Rutsiro: Yakubise umuhungu we imihini aramwica

Mu karere ka Rutsiro ahabereye kiriya gikorwa cy’ubwicanyi

Umugabo witwa Uwamahoro Alfred w’imyaka 42  utuye mu murenge wa Murundo muri Rutsiro yakubise umuhungu w’imyaka 12 witwaga Niyigaba imihini aramwica amuziza kuba yamennye amatafari yari amaze kubumba. Nyuma yo kumukubita, Nyina yatabaje abaturanyi baraza bajyana umwana kwa muganga agezeyo yitaba Imana.

Mu karere ka Rutsiro ahabereye kiriya gikorwa cy'ubwicanyi
Mu karere ka Rutsiro ahabereye kiriya gikorwa cy’ubwicanyi

Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu baturanyi b’uriya muryango avuga ko Uwamahoro yari umubyeyi usanzwe azwiho guhana abana nabi.

Polisi yabwiye Umuseke ko isanzwe izi ko ababyeyi bo muri Rutsiro basanzwe bahana abana  babo bihanukiriye ariko ibasaba kureka kariya kamenyero kuko gashobora gutwara ubuzima bw’abantu nk’uko byagenze uyu munsi.

Kugeza ubu uriya mubyeyi wihekuye yahise aburirwa irengero ariko Police iracyamushakisha.

Sylvain NGOBOKA

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Izina siryo muntu! Sayinzoga oyeee. Kibwa oyeee.

  • Izina siryo muntu. Sayinzoga oyee. kibwa oyee

  • agombe aboneke kabisa,kuko naho yazajya yazica abandi.umubyeyi gito gusa!amatafari se ahuriye n’umuntu!

  • iyo nkozi yibibi bayifate rwose ababyeyi nabo bagabanye gukubita abana nkaho ari inka

  • Umuntu wihekura nukuntu kubona umwana bivunanye? Dore nka babandi bababonye mu buryo bushya in vitro batanze 3 millions

Comments are closed.

en_USEnglish