Anne Kansiime yatsindiye igihembo muri Comedy nyafrica
Uyu mugore wo muri Uganda umaze kumenyekana henshi muri Africa yatsindiye igikombe bita Nollywood & African People’s Choice Award (NAFCA) yahataniraga na bagenzi be bo muri Nigeria Basket Mouth na Klint Da Drunk bakaba bahataniraga gutsinda icyiciro bita Favourite Comedian.
BBC iherutse gushyira Kansiime mu banyarwenya icumi ba mbere muri ku Isi ubu akaba ari gushima abafana be kuba baramubaye hafi mu kazi ke bakamutora.
Yifashe ifoto kuri Instagram ayoherereza abafana be abashimira kumuba hafi.
Abafana be yita Ninjas yababwiye ko abahoza ku mutima kandi ko atazabatenguha na rimwe.
Iki gihembo cye ngo azagifata muri Nzeri uyu mwaka ku italiki ya 12 mu muhango uzabera Los Angeles mu nzu mberabyombi yitwa The Orpheum Theatre Broadway.
Iki gihembo giterwa inkunga na USA mu rwego rwo guteza imbere cinema nyafurika nk’uko Daily nation ibyandika.
Kansiime amaze imyaka umunani akora umwuga wo gutera urwenya akaba yaranabiherewe ibihembo bitandukanye birimo AIRTEL Women of Substance Awards 2014, BEFFTA (The Black Entertainment, Film, Fashion, Television & Arts Award) 2013 Best Comedian, Lagos International Festival 2013 (Best Actress), Social Media Awards (Favorite Celebrity) na African Social Awards Malaysia (ASAM) 2013.
Anne Kansiime yize muri Kaminuza ya Makerere ibijyanye no gusetsa ndetse no gukina za filime.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Icyo gihembo aragikwiye rwose ahubwo batinze kukimuha nanjye Kansiime Anne aranshimisha cyane mbona ifite impano idasanzwe yo gusetsa Cong!!
Oya muratubeshye!Kansiime yize Social sciences muri Makerere University!ibyo gusetsa n’impano Imana yamuhaye ahubwo yakuze kuko yakundaga ibijyanye n’imyidagaduro kandi akajya mu ma groupe ya theatre
To me she is not that good !
This is not Deborah, this is Kansiime. Haahahahahha
KANSIIME ARABIKWIYE
Comments are closed.