Digiqole ad

Nimara gukira neza nzagaruka iwacu kuvuganira Abarundi- Mbonimpa

 Nimara gukira neza nzagaruka iwacu kuvuganira Abarundi- Mbonimpa

Mbonimpa mu kagare k’abafite ubumuga yerekeje ku ndege yamujyanye Bruxelles

Nyuma y’uko arashwe agakomereka kw’itama ariko Imana igakinga akaboko, Pierre Claver Mbonimpa ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’abagororwa mu Burundi yaraye afashe indege  ajya kwivuriza mu Bubiligi. Yavuze ko namara gukira neza azagaruka gukomeza kuvuganira uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

Mbonimpa mu kagare k'abafite ubumuga yerekeje ku ndege yamujyanye Bruxelles
Mbonimpa mu kagare k’abafite ubumuga yerekeje ku ndege yamujyanye Bruxelles

Nyuma yo kuraswa Mbonimpa yajyanwe mu bitaro Bumerec de Bujumbura kuvuzwa atangira kwitabwaho kandi ngo ubuzima bwe bumerewe neza muri rusange.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Arcade Nimbona yafashe umwanzuro wo gukuraho icyemezo cyo gukomanyiriza Claver Mbonimpa ngo ntazarenge imipaka y’Uburundi, iki cyemezo cyari cyarafashwe muri 2013 ubwo Mbonimpa yasohoraga raporo yerekana ko hari insoresore z’Abarundi zijya kwitoreza muri DRC.

Umukobwa we Amandine Nasagarare yabwiye abanyamakuru ko umuryango we wishimiye ko Mbonimpa agiye kwivuza kandi ko azakira neza kurusha akagaruka mu rugo vuba.

Nyuma yo kuraswa kwe kwaje gukurikira urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana wishwe ku Cyumweru taliki ya 02, Kanama, amahanga yavuze ko ibiri kubera mu Burundi bishobora kuvamo intambara kuko ngo bigaragara ko hari abaturage bafite intwaro bagamije kwica bamwe mu bantu bakomeye mu Burundi.

Mu ijoro ryakeye i Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu na za Grenade bivugwa ko iyi mirwano yahuje Polisi n’abantu runaka, ubu abashinzwe umutekano bakaba bari gusubiza ibintu mu buryo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Police y’u Burundi wungirije Pierre Nkurikiye yavuze ko hari abantu batunze intwaro kandi bashaka kwica abantu bakomeye muri Politiki bakabyitira inzego z’umutekano, bityo ngo izi nzego zigomba gukorana hafi kugira ngo zihashye bariya bantu.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nibaza kenshi kubivugwa i burundi mubyukuri iyi ni imyigaragambyo cyangwa ni itera bwoba hagati yabashyigikiye nkurunziza nabamurwanya nunde uri guhohotera undi? nyamara bitinde bitebuke nyiri gukora ibi bizamugarukira? tubyishimire tubyogeze ingaruka zizatugarukaho mwibuke ko iyo umuturanyi arwaje ibinyoro uzinga akarago

    • UBWO NGO NAWE URAVUZE!!UBWO SE USHATSE KUVUGA IKI?BANDE SE BABYISHIMIRA WA MUNYAMATIKU WE?AHAAA!! MUKUNDA BYACITSE!ARIKO G– USEBYA IGIHUGU CYAWE BIZAKUMARIRA IKI?
      UBWO UBIFITEMI IYIHE NYUNGU?UBWO SE NI BANDE UVUGA ?

Comments are closed.

en_USEnglish