Digiqole ad

“Kwitwa ko ukunzwe muri muzika siko kuba umuhanzi”-Peace Jolis

 “Kwitwa ko ukunzwe muri muzika siko kuba umuhanzi”-Peace Jolis

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyakana cyane mu kuririmba live

Mu myaka isaga itanu akora muzika Jolis Peace asanga kuba waba umuhanzi ugakundwa cyane bitandukanye no kuba wakwitwa umuhanzi igihe cyose by abihangano byawe nta kwezi bimara byumvikana hirya no hino.

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyakana cyane mu kuririmba live
Jolis Peace ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyakana cyane mu kuririmba live

Mu gihe ukora ibihangano byawe ugamije kubikundisha abantu kubera ko wagikoreye promotion ejo ukumva kitacyumvikana, ngo birutwa nuko wakora indirimbo imwe gusa ariko izaguma mu mitwe y’abantu.

Ibi ahanini Peace asanga ari nabyo bituma ekenshi muzika nyarwanda usanga hari abahanzi benshi bamenyekana vuba vuba nyamara mu gihe gito bakazimira.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Jolis Peace avuga ko nta kibazo afite kuba amaze imyaka isaga itanu muri muzika ariko izina rye rikaba ritari ku rwego nk’urw’abahanzi bandi bazwi cyane mu Rwanda.

Ahubwo akavuga ko yabanje guharura inzira y’urugendo rwe muri muzika ruzamugeza aho yifuza aho gutangira ikintu ngo nagera hagati azimire nka bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bazimira.

Yagize ati “Akenshi usanga abantu twitiranya ibintu. Kuko niba uri umuhanzi ukumva ko ugiye gukora indirimbo igakundwa cyane abantu bakayishimira aribwo buhanzi.

Icyo gihe mpamya ko hari inzira urimo kugana kandi ishobora kutagira aho ikugeza. Ku ruhande rwanjye mbona ahubwo twakabaye twitondera ibihangano byacu.

Tukaba twagera ikirenge mu cya bamwe mu bahanzi bo hambere no kugeza n’ubu wumva indirimbo zabo ukumva nta yindi wakumva. Ibyo byose ni uko batangaga ubutumwa kugeza ubu umuntu agenda ahura n’ibyo bavugaga.

Nibwo buhanzi njye mbona twakabaye duha umwanya cyane kuruta kwirukira kumenyekana cyane ejo n’ejo bundi ukaba winagiranye”.

Ibi Peace Jolis yabitangaje nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo nshya yise ‘A zero’ yakoreye muri studio ya Future Records ari naho asanzwe akorera ibihangano bye.

Joel RUTAGANDA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • @Jolis Peace: Ibyo uvuga nta gishya na kimwe kirimo. Ariko ahubwo abo bahanzi uvuga bamara imyaka n’imyaka bazwi, baba byibuze bamenyekanye mu gihe cyabo. Tangira umenyekane mu gihe cyawe rero kuko ubu ntawe ukuzi!

Comments are closed.

en_USEnglish