Papa Francis yatumiye aba Star ngo baganire uko Kiliziya yavugwa neza mu itangazamakuru
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyiributungane Papa Francis yatumiye ibyamamare bikomeye byo muri USA nka Oprah, Matt Damon na Ari Emanuel i Vatican ngo bazaganire ku cyakorwa ngo ishusho ya Kiliziya Gatolika irusheho kugaragara neza ku Isi binyuze mu itangazamakuru nyuma y’uko mu gihe gito gishize hari havuzwe ko bamwe mu basenyeri naba Karidinali bafata abana ku ngufu n’ibindi bikorwa byateye icyasha Kiliziya.
Umugabo utunganya muzika Brian Grazer(producer) n’umunyamakuru uzwi David Geffen nabo bari mu batumiwe na Papa Francis i Vatican.
Papa Francis azabonana n’ibi byamamare mu minsi mike iri imbere abaganirize ku cyakorwa ngo itangazamakuru bakorana naryo buri wese mu buryo bwe atume rigire uruhare mu gutuma isura mbi Vatican yashyizweho na bamwe mu bayoboke bayo ivaho.
Ari Emmanuel ubu ufite imyaka 54 y’amavuko ni murumuna wa Mayor Rahm Emmanuel uyobora Chicago bose bakaba bafite inkomoko y’Abayahudi azaba ari kumwe na Patrick Whitesell nk’uko The Hollwood Reporter yabyanditse.
Rahm Emmanuel yahoze mu bajyanama ba President Georges W. Bush mu gihe cy’intambara ya Iraq yo muri 2003.
Kimwe mu bintu bitangaje bizaba bibaye kiriya gihe n’ukuntu Papa ubu ari gukorana bya hafi n’ibyamamare mu myidagaduro kandi muri Werurwe yarabwiye ikinyamakuru La Vos del Pueblo cyo muri Argentine ari naho akomoka ko amaze imyaka 25 atareba TV.
Icyo gihe yavuze ko kutareba TV ari isezerano yahaye Bikira Mariya, ngo TV si ibintu bye.
Muri Mutarama uyu mwaka Papa Francis yagiranye ikiganiro kihariye na Angelina Jolie baganira kuri filime ya Jolie iri hafi gusohoka yise ‘Unbroken’.
Papa Francis w’imyaka 73 y’amavuko kuva yahabwa inkoni y’ubushumba muri 2013 yagerageje gutuma isura ya Kiliziya yongera kuba nziza kuko yatangiye kujya akorana n’abayobozi b’ayandi madini ndetse bimwe mu byafatwaga nka za kirazira atangira kugira icyo abivugaho kuburyo bamwe bavuga ko bizavanwaho.
Kugeza ubu Papa yemera ko abantu bashakanye barasezeranye nyuma bagatandukana bashobora kongera kubana.
Ku rundi ruhande yemeza ko nubwo baba bari mu cyaha ariko ngo baba bakiri abantu Imana yemera bityo ngo ntibakwiriye gufatwa nk’ibicibwa.
UM– USEKE.RW