FDLR basigaye muri Congo ntibarenga 400 – L. Mende
Kuri uyu wa kabiri mu itangazo rya Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru ya Congo ryashyizweho umukono na Lambert Mende Omalanga rivuga ko ingabo za Congo zakoze iperereza zigasanga abarwanyi b’abanyarwanda ba FDLR bari ku butaka bwa Congo ubu batarenga 400.
Aba 400 ngo ni abagishoboye kurwana bya gisirikare ku mibare bakesha Gen Leon Mushale uyobora akarere ka gatatu (Zone Kivu) k’ingabo za Congo FARDC.
Abarwanyi ba FDLR bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda bagamije kuyihirika nubwo bwose ibikorwa byabo bibangamiye kurushaho abaturage b’uburasirazuba bwa Congo aho bashinjwa kwica, gusahura, gufata abagore ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare.
Iyi mibare ngo ntabwo irimo imiryango y’ababeshijweho n’aba 400, cyangwa impunzi z’abanyarwanda bafashe bunyago bakoresha nk’ingabo ibakingira.
Iri tangazo rivuga ko ngo hari abantu bantu b’amabandi bitwaje intwaro baba mu bice bya Kivu zombi ariko ngo ntabwo ari abo mu mutwe wa FDLR.
Raporo yo mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka yashyikirijwe akanama k’umutekano mu muryango w’Abibumbye kateraniye i New York mu ntangiriro z’ukwezi gushize ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo yavugaga ko imibare y’abarwanyi ba FDLR ibarirwa hagati ya 1500 na 2000.
Iri tangazo rivuga ko Leta igifite umuhate wo kwambura intwaro abo barwanyi ba FDLR bakiri ku butaka bwa Congo batarashyira intwaro hasi ngo bacyurwe iwabo cyangwa bajye mu nkambi bagenewe, kugira ngo amahoro agaruke.
Leta ya Congo yongeye gushimangira ko ngo iyo mibare bayizeye neza kuko ivuye mu butasi bwabo ndetse ko ngo ntawukwiye gushaka kuyivuguruza atanga imibare ye kuko ingabo za FARDC zatangiye ibitero byo guhashya FDLR n’indi mitwe.
Iri tangazo risoza risaba abatuye Intara za Kivu ya ruguru n’iy’epfo gufatanya no kugirira ikizere ingabo za FARDC n’inzego za Leta kuko ngo bari kubashakira umutekano n’amahoro arambye.
Leta y’u Rwanda yatangaje kenshi ko ibona ko nta bushake Umuryango mpuzamahanga ushyira mu kurandura umutwe wa FDLR, uyobowe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko igihangayikishije u Rwanda atari imbaraga za gisirikare FDLR yaba ifite ahubwo ari ingengabitekerezo ya Jenoside igifite.
UM– USEKE.RW
10 Comments
ariko usibye no kumenya umubare waba barwanyi uyu Mende azi byibura umubare wabanye congo ayobora?
Ariko L. Mende arasetsa kabisa! Ubwo se abantu 400 nibo birirwa barwana n’ingabo z’igihugu cyose, bakabicana abantu babo, bakabasahura ndetse kakabafana ahantu maze abaturage batagira ingano bagahunga? Mbere yo kuvuga ibigambo yamenyereje abamwunva ajye abanza atekereze anibuke ko n’abo abwira bafite ubwenge kandi batekereza.
Abarwanyi 400 nibake cyane, byari kuba byiza iyo agaragaza n’imibare yabo avuga ko badashoboye kurwana.
Ariko ndumva icyo agamije arukwerekana ko FARDC ishoboye kubarwanya kugira ngo hatazagira uwongera kubashyiraho pressure.
Abandi se ni babandi twumva ngo bari hepfo aha?
ikibazo sumubare numuntu umwe yakuze ngereza.icyo nibwira nuko ibyo bita imirwano ntabyabayeho.
L. Mende,il parle du blablaaaaaaaaa
Ariko mende we urananiwe kweri abo 400 uvuga wabafatira rimwe ukavuga ko icyokibazo wagikemuye burundu kwaribwo wa kwitwa intwali ukareka kubeshya.
Rambert mende arabeshya pe ahubwo ni nkibihumbi 4000
Mende nakomeze yibeshye dore ko ntawe abeshya ariko imikino yose akina amenye(kimwe n’abashyigikiye aba bicanyi baba abanyarwanda cyangwa abandi banyamahanga) ko Inkotanyi zihari!
lukuta. fdlr bali drc bararenga uwo mubare kandi abali muli drc, cyangwa kw’isi yose bose bafite entrainement ihagije y’igisilikare.
Comments are closed.