Syria: ISIS iri gukoresha abana bato mu kwica abo yita ba ‘maneko’
Muri video yasohowe na ISIS yerekanye umwe mu mfungwa zayo yita ko yafatiye mu bikorwa by’ubutasi aho yaraswaga n’umwana w’umuhungu wari uhagarariwe n’umugabo mukuru ngo arebe niba ‘abigenza neza’.
Uretse iyi mfungwa kandi, ISIS hashize iminsi ikoresheje abana mu kwica izindi mfungwa nyinshi icyarimwe kandi nabo bakekwagaho kuba ba maneko.
Kugeza ubu abakurikiranira hafi imikorere y’imitwe y’iterabwoba bemeza ko ISIS ariwo mutwe wonyine ku Isi ukoresha abana ku mugaragaro mu bikorwa by’ubwicanyi ku karubanda kandi ngo ibi ibikora igamije kwereka Isi ko ifite umugambi muremure wo gukomeza ibikorwa byayo.
Iyo aba bana bamaze kwica ziriya mfungwa ngo bahita basubira mu nkambi batorezwamo muri Syria nk’uko Daily mail yabyanditse.
Mu minsi ishize umukuru wa ISIS yasabye abashinzwe itangazamakuru mu ngabo ze kutazongera gushyira ku mugaragaro amafoto n’amashusho yerekana aho yica abantu, gusa ubu babikoze kandi nta kintu arabivugaho kugeza ubu.
UM– USEKE.RW