Abahinzi bo mu Mayaga baratabaza leta kubera imyuzure
Nyuma y’uko imvura yaguye ari nyinshi mu bice byo mu ntara y’Amajyepfo nko muri Nyamagabe n’ahandi abahinzi bo mu bishanga bari biteze umusaruro utubutse muri ibi bihe bararira ayo kwarika.
By’umwihariko abahinzi bo mu kibaya cya Rwabusoro bo bahuye n’akaga kuko mu gihe imvura yagwaga mu bindi bice amazi yose yisukaga mu Kanyaru noneho akagera mu bice bya Muyira, Kibirizi na Busoro amaze kuba menshi cyane ntabashe gutemba, kuko mu bice byo hepfo aho Akanyaru gatembera ndetse no mu Ntara y’i Burasirazuba naho hari haguye imvura nyinshi cyane bityo amazi yabuze aho atembera agakwira mu mirima hose imyaka yari irimo ikangirika .
Ubwo Ubuyobozi bw’Umuryango ugamije iterambere ry ‘Amayaga AIPD (AMAYAGA INTEGRATED PROJECT FOR DEVELOPMENT) ufite mu nshingano ze gukorera ubuvugizi abaturage bo mu cyaro, ubwo wasuraga abahinzi bo muri ibyo bishanga wasanze abaturage bafite ibibazo byinshi .
Abasuwe barimo abahinzi b’inyanya bibumbiye muri Koperative Urugero, n’abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Koperative KOAMANYA bose bavuga ko igihombo bazagira kitazajya munsi ya Miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwnda (900,000Rwf), kuko muri ibyo bishanga ariho bakura amafaranga menshi kurusha guhinga imusozi. Tubibutse ko ikibaya cya Rwabusoro ari kimwe mu bishanga bitanga umusaruro w’ibigori, inyanya n’umuceri bitubutse.
Ubusanzwe abahinzi bo muri ibi bishanga bagira umusaruro mwiza mu cyiciro cy’ubuhinzi cya C ni ukuvuga guhera nko mu kwezi kwa munani kugeza mu kwezi kwa cumi n’abiri ari kuko icyo gishanga kiba cyakamutse icyo gihe abandi bo baba bafite igihe cy’izuba.
Nk’uko bisobanurwa n’abahinzi bo muri ibyo bishanga ngo bijya gutangira imvura yatangiye kwica imbuto zari zahumbitswe muri icyo gishanga ariko abahinzi barongera binaza izindi bakeka ko ikirere cyizaba cyiza noneho bakagira umusaruro.
Ntibyatinze ariko inyanya zimaze gukura ndetse abatangiye mbere batangiye gusarura bwa mbere nibwo amazi yatangiye kwuzura mu gishanga n’uko inyanya zitangira gupfa, uko iminsi yashiraga niko amazi yagendaga akwira n’ahandi hose ku buryo no gusarura byasabaga gufata ubwato cyangwa se gushaka aho wambukira ahataruzura, nabwo unyuze kure ; ibyo bigakorwa n’abagabo gusa kuko abana n’abagore bashobora guheramo.
Nkuko twabitangarijwe n’abaturage ngo mu bice bigana muri Gisagara hari umugore wari uhetse umwana waburiwe irengero yagiye gusarura imyaka.
Nyuma yo kwangirizwa n’amazi bene aka kageni Abanyamayaga bafite ibibazo binyuranye harimo ikibazo cy’inguzanyo bafashe muri za Koperative zijyanye n’imbuto n’imiti nicyo cyiza ku isonga kuko bagombaga kwishyura ku musaruro bagombaga kubona, Ikibazo cy’inzara bazagira kuko ahanini mu bishanga niho bakuraga igishoro cyo guhinga imusozi bityo bagahora basimburanya, kuba nta bwishingizi bafite bituma ntawuzabafasha mu gihombo bagize, amakimbirane azavuka mu miryango kubera ibura ry’ubushobozi bushingiye ku bucyene.
Aba baturage bakaba basaba ubuyobozi bwa AIPD wabakorera ubuvugizi ku buryo byibura maze Leta ikaba yavugana n’amabanki zagiye atanga amafaranga ku bahinzi ku buryo bahagarika kubabarira inyungu kuko umusaruro wapfuye, kubera iki kiza gitunguranye cy’imyuzure. Baranasaba leta ko yatungaya ibi bishanga ku buryo bugezweho.
UM– USEKE.COM
2 Comments
ibiza kamere ntibikumirwa ntakundi byagenda abahinzi nibihangane
ministeri ishinzwe ibiza ikwiye kubireba ikagira icya yakora ifatanyije n’izindi nzego.
Comments are closed.