Hamuritswe indege ya mbere y’intambara ihambaye ku Isi
Abanyamerika bashyize hanze indege bise Fighter-35( F-35) bivugwa ko ariyo ifite ikoranabuhanga rikomeye rituma ibasha kwiruka no kudahusha umwanzi kurusha izindi zose zakozwe mu mateka.
Iyi ndege ngo bamaze imyaka 15 bayikora. Iyi ndege iri mu bwoko bw’indege ziguruka zidasakuza ngo izafasha USA kwivuna umwanzi aho yaba ari hose kandi vuba cyane.
Ibyayikoreweho byose byatwaye miliyari 400$ bityo biyigira indege ya mbere ihenze yabayeho mu mateka.
Minisiteri y’ingabo ya USA, Pentagon, ivuga ko izashora miliyari 1000$( ni ukuvuga Triyali) mu mushinga wo kugura za F-35 ibihumbi 2443 no kuzikoresha mu myaka myinshi iri imbere.
Ubu ngo iyi ndege yamaze kugeragezwa nk’uko Gen. Joseph Dunford yabitangarije CNN basanga nta kibazo ariko ngo hategerejwe ko hari inyandiko isinywa n’inzego z’umutekano wa USA zo ku rwego rwo hejuru.
Ubu abahanga baribaza niba iyi ndege ihenze kuriya izabasha gukora akazi kose igenewe harimo kujya ku rugamba no gukora ibikorwa by’ubutabazi ahantu hatandukanye.
F-35 izasimbura F-16 yari imenyerewe gukoreshwa aho rukomeye.
Iyi ndege ngo izashobora kumara igihe kirekire ku rugamba itarakenera kongerwamo amavuta kandi ngo izaba ifite ubushobozi bwo kurwana nk’imbwa, ni ukuvuga idahagaze.
UM– USEKE.RW
10 Comments
Ni danger. Iyi isi iragana hehe kweli
Abantu bose bakurikiye amakuru yiyi ndege bemezako ahubwo arigihombo ugereranyije nukuntu yaritegerejwe.Benshi bemeza ko itwarika nabi ahubwo bakavugako ntaho ihuriye na F-15 yayibanjirije.
Kaboko icecekere
Niga ibyo gutwara no gusana indege muri Russia hari byinshi mbiziho nku mwuga wajye…, iyi ndege irenze ukwemera ibindi icecekere !!!
Indi nkayo ntirabaho !!
jusqou ira la folie humaine? 1 trion!! l.argent du contribuable jete par la feneitre en course au armement!”
Ahaa! Kuko ntagisigaye ngo umwana w’umuntu arimbure isi!
Ejo bundi aba Russia bamuritse igitwaro ngo kibuza ibindi kurasa none aba America nabo bati indege mudahusha twayigezeho! Ese ko harimo hanuka urunturuntu hagati ya WEST (USA, FRANCE, UK, ….) na EAST (RUSSIA, CHINE, NORTH KOREA, ….) bizasiga iyi si amahoro?
Mana tabara!
nta kundi isi ntabwo ari paradizo ayo yose uyashize mubikorwa byo kuzamura rubanda isi yatera imbere byihuse ariko ubutegetsi burikumunwa wimbunda
Ntimuzi imiheto RDF iri jafi gushyira ku isoko
Bazaze tubarase se
Mwibuke ko Ethiopia yigeze gutsinda Italie ikoresheje imiheto n’imyambi;ibyo bidege bya rutura byekubatera ubwoba,tuzabatsindisha ama topito,imiheto,imyambi,imihumetso,etc
Iby’iyi Ndege Byo Birajijishije Kuko Ndi Kukareba Nkibaza Niba Ariko Konyine Gashobora Gutwara Miliyari 400 Cg Niba Ari Project Yose Mumyaka 10 Yose Ishize? Kaba Se Gakozwe Muki? Aha! Nzaba Ndora Da!
Comments are closed.