Digiqole ad

Police FC yasezereye abakinnyi 12, igura 14 ba miliyoni 60 FRW

 Police FC yasezereye abakinnyi 12, igura 14 ba miliyoni 60 FRW

Umuyobozi wa Police y’u Rwanda imbere ya bamwe mu bakinnyi bashya Police FC yazanye uyu mwaka ubwo yabahaga ikaze muri Police FC

Kuri uyu wa mbere ubwo hatangizwaga imyitozo y’ikipe ya Police FC bitegura shampiyona itaha umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yavuze ko Police FC yarekuye abakinnyi 12 ikazana 14 bashya.

Umuyobozi wa Police y'u Rwanda imbere ya bamwe mu bakinnyi bashya Police FC yazanye uyu mwaka ubwo yabahaga ikaze muri Police FC
Umuyobozi wa Police y’u Rwanda imbere ya bamwe mu bakinnyi bashya Police FC yazanye uyu mwaka ubwo yabahaga ikaze muri Police FC.

Ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda uyu munsi nibwo yatangiye imyitozo  ku mugaragaro mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha, ihita inatangaza abakinnyi bashya yaguze miliyoni 60 z’amanyarwanda.

IGP Gasana akaba na perezida w’icyubahiro wa Police FC yatangaje ikipe ya Police FC yitwaye neza umwaka ushize wa shampiyona ubu intego ari ugukomeza gutwara ibikombe byinshi.

Yabwiye abakinnyi ko nk’ubuyobozi bazakomeza kubaba hafi yagize ati “Ubu turateganya kubashyirahamwe kuburyo ‘season’ itaha muzaba mutaha hamwe murira hamwe.”

Cassa Mbungo Andre umutoza w’iyi kipe yavuze ko batangiye kwitegura kare kugira ngo aba bakinnyi bashya bamenyerane n’abo basanze.

Iyi niyo kipe itangiye imyitozo ya Shampionat itaha ku mugaragaro mbere y’izindi mu Rwanda.

Uyu mwaka Police FC yaguze abakinnyi bigaragara ko ari benshi, umutoza Cassa ariko yavuze atari benshi urebye n’imikino bazakina. Ati “Uyu mwaka tuzasohokera u Rwanda kandi dukeneye kwitwara neza, ikindi hari shampiyona n’igikombe cy’amahoro.”

Abasohotse muri Police FC: Ntaribi Steven ,Uwiringiyimana Amani, Uwacu Jean Bosco, Twagizimana Innocent, Sebanani Emmanuel, Uwimana Jean d’Amour, Nshimiyimana Abdoul, umunyezamu Pichu, Kidega JMV, Vincent, Pascal na Abdul Karim Pappy na Ntamuhanga Tumaini wasubiye muri APR FC.

Abakinnyi biyongereye muri Police FC: Ndatimana Robert (Rayon Sports), Umwungeri Patrick (AS Kigali), Tuyisenge Hakim (Isonga FC), Hakizimana Japhet (Musanze), Muvandimwe Jean Marie (Gicumbi FC), umunyezamu Bwanakweli Emmanuel (Gicumbi), Uwihoreye Jean Paul (Musanze), Ngomirakiza Hegman (APR FC), Neza Anderson, Muganza Isaac (Rayon Sports), Songa Isaie (AS Kigali), Gahonzire Olave, Mushimiyimana Mohamed, Tutarsinze Hertier (APR FC) na Usengimana Dany (Isonga FC).

Umuyobozi wa Police y'u Rwanda hamwe n'abandi bayobozi muri Police baharamutsa kandi baha ikaze abakinnyi ba Police FC
Umuyobozi wa Police y’u Rwanda hamwe n’abandi bayobozi muri Police baharamutsa kandi baha ikaze abakinnyi ba Police FC
Police FC niyo ya mbere yatangiye imyitozo ya shampionat itaha ku mugaragaro
Police FC niyo ya mbere yatangiye imyitozo ya shampionat itaha ku mugaragaro
Hegman Ngomirakiza na Robert Ndatimana bahoze mu bakipe makeba ubu bahuje urugwiro muri Police FC
Hegman Ngomirakiza na Robert Ndatimana bahoze mu bakipe makeba ubu bahuje urugwiro muri Police FC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Police FC muyitege next season irazirimbura kabsa ifite abakinnyi bakiri bato kandi bazi bintu ngaho nawe ndeebera katikati ufite Muhamed na Robert imbere yabo Hegman myugariro Gaby na Ndikukazi bahari iyi kipe irakomeye pe tena ifite n’umutoza winzobere Cassa reka duttegere umwaka utaha gusa izaba ari urwembe

  • Haaaa we ko mbona abapolice baje baje ariko tugomba kujya imbere nkibisanzwe reka tubanze dutware cecafa tuze twiyunyuguze championat na peace cup gusa izindi kipe zirihe?APR forever

Comments are closed.

en_USEnglish