Buffet Foundation na RAB mu bufatanye bwo guteza imbere kuhira imyaka
Mu kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyahaye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize cyabereye muri Hotel Umubano, umwe mu bayobozi bacyo yemeje ko amwe mu mafaranga miliyoni 500$ bemerewe n’Ikigo Howard -Buffet Foundation azakoreshwa mu kugura ibyuma bibika imirasire y’izuba izahindurwamo amashanyarazi akoreshwa n’imashini zuhira imyaka hagamijwe kweza byinshi kandi ku buso buto.
Uku kuhira ngo kuzafasha abahinzi kuzamura umusaruro kandi hakoreshejwe ubutaka buto. Abari muri iriya nama ariko bemeza ko ubu buryo bushya buzasaba amahugurwa ku bahinzi kugira ngo batazabukoresha nabi.
Innocent Nzeyimana umuyobozi wungirije ushinzwe gahunda zo kuhira, gufata neza ubutaka no gukoresha imashini mu buhinzi muri RAB avuga ko iyi gahunda izashingira cyane ku bushakashatsi kugira ngo ibashe gutanga umusaruro wifuzwa.
Yagize ati: “Kuko hakenerwa za bateri zibikwamo umuriro ushobora kwifashishwa ku mashini yuhira, bisaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku mikorere yabyo.”
Nzeyimana avuga ko gahunda ya ‘Nkunganire’, Leta yashyiriyeho abaturage yo kuhira imyaka ngo ntiyitabirwa uko bikwiye kubera ubushake buke kuko ubushobozi bwo ngo batabubuze.
Mu rwego rwo kugira ngo habeho ubuhinzi busagurira amasoko hagamijwe iterambere rirambye, Leta yunganira abaturage ibaha 50% muri gahunda ya ‘Nkunganire’ ibaha ibikoresho bizifashishwa mu buhinzi bwabo.
Ikibazo ngo ni uko abaturage batitabira cyane iyi gahunda bakavuga ko ibikoresho bihenze kuko bigura hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri bitewe n’imiterere y’umurima.
Nzeyimana avuga ko Leta iramutse ifashije abaturage ku kigero cya 100% , hari igihe bagenda ibyo bikoresho byakabyicarana aho kubikoresha icyo byagenewe.
Kuva mu mwaka wa 2000 ubutaka bumaze kuhirwa ni hegitari ibihumbi 30 mu gihe mu gihugu hose ubutaka bwo kuhira ari hegitari ibihumbi 600.
Ibikorwa byo kuhira kuva byatangira muri 2000 bimaze gutwara miliyari zirenga 100 Rwf.
Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
ubuhinzi nk’inkingi ya mwamba mu mibereho y’abanyarwanda bwitabweho maze abanyarwanda bubabyarire inyungu ndetse bakirigite n’ifaranga
ese ko nifuza gukoresha iyi gahunda nabona nte ungira inama ?
Mujye muduha videos kuri You Tube zigaragaza uko izo machine zikora ndetse n’ingano ya essance cg mazout ikoreshwa ku isaha
Comments are closed.