The Ben yikomye abantu bakoresha compte ye ya facebook
Mugisha Gissa Benjamin niyo mazina ye. Yamenyekanye muri muzika ku izina rya The Ben. Yasabye abantu biyitirira amazina ye kuri facebook ko bakwiye kubireka kubera ko batera urujijo ku bafana be.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook mu magambo yuzuye akababaro aterwa n’abiyitirira amazina ye kuri facebook bigatuma abafana be baganira nabo bazi ko ariwe bavugana, The Ben yabasabye ko bamufasha bakabihagarika.
Yagize ati “Mpangayikishijwe cyane n’umuntu Cyangwa abantu biyemeje gukora compte za Facebook zitandukanye mu ma zina yanjye, amafoto n’ibindi ku buryo bavugana n’abantu nka The Ben kandi abantu benshi ntibabisobanukirwe.
Ni ikintu kibabaje kandi gihangayikishije. Nagerageje gukora report ngo bazikureho ariko bwacya nkongera nkabona izindi. Ubu rero some of them have even blocked me Hahah.
Bimaze igihe kerenga imyaka 5 mbyirengagiza ariko birigufata indi ntera, ku bwibyo rero nifuje kumenyesha umuntu wese waba yaribwiye ko yavuganye na The Ben.
Niba tutaravuganye kuri iyi compte ya Ben Mugisha Gissa usomyeho ibi ubwo ntiwigeze umvugisha. Mu gukomeza kwirinda abantu nkaba, Iyi compte yanjye ya Facebook nayo ndayikuraho burundu mu gihe cya vuba”.
Nyuma y’ubu butumwa ku bantu bazengereje The Ben bamwiyitirira, yasabye abafana be ko abashaka kuba bajya bamwungura ibitekerezo mu bikorwa bye bya muzika ko bajya kuri Page ya The Ben bagakora like akaba ariho bazajya baganirira.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ihangane muvandi gusa bamenyeko bihanwa n amategeko
Comments are closed.