Kirehe: Croix Rouge yahaye impunzi z’Abarundi imfashanyo ya miliyoni 50 Rwf
Umuryango utabara imbabare w’u Rwanda (Croix Rouge –Rwanda) wahaye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, imfashanyo y’ibikoresho bitandukanye ifite agaciro ka Miliyoni 50 zirenga.
Imiryango 1000 y’Abarundi iri mu nkambi ya Mahama niyo yashyikirijwe inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 50 Rwf, Croix rouge y’u Rwanda ikemeza ko yabahaye ubwo bufasha nyuma y’uko ngo byari bimaze kugaragara ko bamwe muri izi mpunzi bafite imyambaro yabasaziyeho, nta biryamirwa ndetse n’ibikoresho byo mu rugo bihagije kandi bifatika bafite.
Nzigiye Bernard, ukuriye Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko guha izi mpunzi ubufasha basanzwe babikora kuko hari abakozi babo b’abakorera bushake bari basanzwe bita ku barwayi n’indembe bakabageza kwa muganga.
Ibyo bahaw birimo ibiringiti, ibitenge, amasafuriya, imikeka ndetse n’ibikombe.
Umukuru wa Croix Rouge yemeza ko izakomeza guhuza imiryango yaburanye ikoresheje uburyo bw’itumanaho rya telephone kuko ngo nacyo ari ikibazo gikomereye izi mpunzi.
Yagize ati: “Igikorwa cyo gufasha izi mpunzi kigiye gukomeza kubera ko hakiri imiryango myinshi ikeneye ubufasha ugereranyije n’imaze gufashwa kugeza ubu”
Nshimiyimana Sandrine, umwe mu bahawe ubufasha, yavuze ko kutagira ibiryamirwa n’ibyo gutekamo byabateraga ibibazo bitandukanye birimo imbeho ndetse rimwe na rimwe bagasonza kandi bafite ibyo guteka bitewe nuko nta bikoresho bagiraga batekeramo.
Croix rouge y’u Rwanda iteganya guha imiryango 2500 y’impunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi ya Mahama inkunga y’ibindi bikoresho binyuranye byo muri ubu bwoko mu minsi iri mbere.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Kirehe