Souti Sol yatanze amadolari 1000 ku rwibutso rwa Kigali
Itsinda ry’abahanzi bo muri Kenya rimaze kwamamara cyane mu Karere ndetse no muri Afurika rizwi nka Souti Sol, ryatanze amadolari 1000 $ ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Abasore gabera kuri bane barimo, Polycarp Otieno, Willis Chimano, Delvin Mudigi na Bien-Aimé Baraza nibo bagize iryo tsinda. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuze ko mu bushobozi buke bafite batapfa kugenda nta kintu basize uko cyaba kingana kose.
Mu ijoro ryo ku ya 26 Nyakanga 2015 mu gitaramo cya nyuma cya Kigali Up Festival, nibwo abo bahanzi batanze ayo madolari. Banavuga ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kuba ukundi mu Rwanda.
Bien-Aimé Baraza umwe muri abo basore bagize itsinda rya Souti Sol, yanatangaje ko Perezida Kagame ari uwo gushimirwa ku kazi gakomeye yakoze ko guhagarika Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri tsinda ryatangiye muzika mu mwaka wa 2005. Gusa ngo ryatangiye kumenyekana cyane muri festival yari yateguwe mu gihugu cya Kenya ari nk’itsinda risubiramo indirimbo z’abandi.
Mu mwaka wa 2009 nibwo iri tsinda ryishyize hamwe noneho bafata gahunda yo gukora muzika ishobora nk’abahanzi babigize umwuga. Bwa mbere baje guhera ku ndurimbo bise ‘Mwanzo’ ku itariki ya 4 Kamena 2009.
Mu ruzinduko rwa Obama Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aheruka kugirira muri Kenya, iri tsinda niryo ryasusurukije imbaga yari aho ndetse banagaragara barimo kubyinana nawe.
Biteganyijwe ko basubira muri Kenya kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015 mu myiteguro yo kwerekeza mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho bavuga ko bafite ibitaramo bitandukanye.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=lEJw64Zl28U” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW