Ethiopia: Obama aravuga ku ntambara yo muri Sudani y’epfo
Mu ruzinduko Barack Obama arimo muri Ethiopia aravuga ku buzima bw’igihugu cya Sudani y’epfo, uburenganzira bw’kiremwamuntu ndetse no ku bucuruzi hagati ya USA n’Africa. Muri uru rugendo akoze nyuma yo kuva muri Kenya ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Obama aragaruka ku buzima bwa Sudani y’epfo imaze igihe mu ntambara aho ingabo za Salva Kirr zikomeje kurwana n’iza Riek Machar.
Akigerayo Obama yakiriwe na Minisitiri w’intebe Hailemariam Desalegn ndetse n’abandi banyacyubahiro. Yahise ajya kuganira nawe mu ngoro y’igihugu aho yari aherekejwe n’itsinda ryamuherekeje.
Ethiopia ni igihugu cy’inshuti na USA kuva kera ndetse bafatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’ibyihebe ikorera mu ihembe ry’Africa ndetse no muri Africa y’uburasirazuba nka Al Shabab.
Kuri uyu wa kabiri Obama azageza ijambo ku bakuru b’ibihugu by’Africa yunze ubumwe bazateranira Addis Ababa kandi azaba abaye umuyobozi wa USA wa mbere utanze ikiganiro mu nteko rusange ya Africa yunze ubumwe akiri ku butegetsi bwa USA.
Nubwo bwose Ethiopia ari inshuti ya USA, biteganyijwe ko Obama azagaruka ku bimaze iminsi bivugwa ko muri kiriya gihugu nta burenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa.
Amatora ashize ubwo ishyaka riri ku butegetsi ryatsindaga amatora ndetse rikigarurira imyanya yose mu nteko ishinga amategeko, bikiyongeraho ko hari abantu bafunzwe bazira gutanga ibitekerezo byabo kuri internet, byatumye imiryango y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko nta mahame ya Demokarasi akurikizwa muri kiriya gihugu.
Abakurikirana ibiberayo bavuga ko byanze bikunze Obama ataza kubura kuvuga kuri izi ngingo nk’uko BBC yabyanditse.
Mu biganiro ari bukorane n’abahagarariye Uganda, Ethiopia na Kenya baraza kureba niba nta bihano byafatitwa Sudani y’epfo harimo no kubakomanyiriza ku kugura intwaro.
UM– USEKE.RW